Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika, yakoze igitaramo cy’amateka ngaruka mwaka yise “Christmas Carols Concert 2021” , yinjiza neza abakunzi bayo mu byishimo bya Noheli n’ubunani basoza 2021.
Ni kimwe mu bitaramo byari
bitegerejwe n’umubare munini. Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19
Ukuboza 2021 muri Kigali Arena, aho abakunzi b’iyi korali bari babucyereye
kwihera ijisho korali bari bakumbuye nyuma y’igihe kinini.
Cyitabiriwe n’abakomeye barimo Antoine
Cardinal Kambanda wateye isengesho n’indirimbo, Ambasaderi w’u Bufaransa mu
Rwanda, Antoine Anfré ndetse na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard n’umugore we,
abayobozi mu nzego zinyuranye, abahiye Imana n’abandi banyurwa n’umuziki w’umwimerere.
Perezida wa Chorale de Kigali, Dr
Albert Nzayisenga yashimye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko ari igitaramo
ngarukamwaka biyemeje gukora, kandi ko bitewe n’ukuntu iyi korali ifite benshi
bayishyigikira biyemeje guhozaho mu gutegura iki gitaramo.
Yavuze ko bakoze iki gitaramo mu bihe
bitoroshye bya Covid-19, ashima Rwanda Convention Bureau n’ubuyobozi bwa Kigali
Arena bahuje imbaraga mu kubaka inyubako nk’iyi y’imyidagaduro, anashima Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyabahaye uburenganzira bwo gukora iki
gitaramo.
Yashimye ababateye inkunga mu
gutegura iki gitaramo, asaba buri wese gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda
icyorezo cya Covid-19; anaboneraho kubifuriza umwaka mushya muhiri wa 2021.
Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice
bitatu by’indirimbo. Igice cya mbere cyubakiye ku ndirimbo za Noheli nka ‘Twelve
days’, ‘God rest ye Merry gentleman’, ‘Christmas Mosaic Set CCC2021’, ‘Noel’, ‘Gloria
in excelsis Deo’, ‘Noheli umukiza wacu yavutse’, ‘Nzakwitura iki?’ na ‘My soul’s
been anchored in the Lord’.
Mbere y’uko banzika n’igice cya kabiri cy’indirimbo bateguye, bahaye umwanya Simbi na Gilbert baririmba indirimbo ‘Heure exquise’ barishimirwa mu buryo bukomeye, bakurikirwa na Eric baririmbye indirimbo ‘Fugaro’ yizihiye benshi bitewe n’uburyo yagiye ahinduranya amajwi aririmba.
Nyuma, Germaine na Rosine bafatanyije
kuririmba indirimbo ‘Belle nuit’ korali ibikiriza.
Mu gice cya kabiri, iyi korali
yaririmbye indirimbo ‘Halleluah Christ from the mountains of olives’ ya Ludwig
Van Beethoven, ‘Fix’d in his everlasting seat’ ya G. F. Haendel, ‘Ijuru n’isi nibirangurure’, ‘Araje
umucunguzi’, ‘Agnus Dei’ ya Smith.
Basoreje mu gice cya Gatatu gikundwa
na benshi baririmba indirimbo ‘Bella Ciao’ yumvikana muri filime yabiciye
bigacika ku Isi yitwa ‘La Casa del Papel’.
Iyi ndirimbo yaririmbwe mu ntambara y’Isi. Muri filime, Professor agaragara ayiririmbana n’umuvandimwe we Berlin, abajura nabo barayiririmba iyo bari muri Banki.
'Bella Ciao' rero ikomoka mu ntambara ya
kabiri y’isi, ikaba yararirimbwaga n’abigaragambya barwanya ubutegetsi
bw’igitugu mu Butaliyani.
Iyi ndirimbo bayiteye, hafi y’abantu
bari muri iki gitaramo barahagaruka bafatanya nabo kuyiririmba. Ni indirimbo
ifite umuziki wizihira amatwi n’amagambo bitakorohera buri wese kuyafata mu
mutwe. Bayisoje abantu bavugije akaruru k’ibyishimo, banabakomera amashyi.
Uretse ‘Bella Ciao’, banaririmbye indirimbo ‘Baba Yetu’, ‘Nnamugereka Katonda’, ‘Halleluah’ (Cohen), ‘Nje gushima’, ‘Oye Asem Papa’ ya Varrick James, ‘Dieu va faire encore’ na ‘Tuzabyina neza birenze ibi’.
Iki gitaramo cyasojwe n'isengesho rya Karidinali Kambanda ryubakiye ku gusaba Imana kurengera ubwoko bwayo, anifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire. Umurishyo wacyo uvuzwa saa tatu n'iminota 30'.
Perezida wa Chorale de Kigali, Dr
Albert Nzayisenga yashimye buri wese wabashyigikiye muri iki gitaramo ngaruka
mwaka
Abacuranzi ba Chorale de Kigali
batanze umuziki mwiza wizihira benshi
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali
barushinze, Ndikubwimana Gilbert na Ndizihiwe Simbi Yvette bakoze ku mitima ya
benshi bitabiriye iki gitaramo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale de
Kigali
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali
bakoresheje imbaraga nyinshi mu kunyura abitabiriye iki gitaramo
Ni uku baserutse bambaye muri iki gitaramo
Aba baririmbyi baririmbye abitabiriye igitaramo barahaguruka bafatanya nabo
Ubwitabire bw'abantu muri iki gitaramo bwari hejuru
Karidinali Kambanda yateye isengesho ryumvikanisha ubuhangange bw’Imana
Kambanda yasabye Imana gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka w’2021
Kambanda yateye indirimbo ‘Te Deum (Mama Yacu Turagusingiza) abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomerezaho
Abaririmbyi barindwi ba Chorale de Kigali binjije abantu mu gitaramo cy’uburyohe
Baririmbye indirimbo zizwi muri Kiliziya Gatolika zirimo ‘Jingle Bells’ n’izindi
Dieudonne Murengezi, ni we wayoboye iki gitaramo bahera ku ndirimbo ‘Locus Iste’ ya Anton Brukner
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari bacyereye gushimisha abakunzi b’iyi korali irambye mu muziki
Ibyishimo ni byose ku bakunzi b’iyi korali bumvishijwe umuziki w’umwimerere
Abihayimana bitabiriye iki gitaramo cy'umuziki w'umwimerere
Inshuti n'abavandimwe ntibacitswe n'iki gitaramo cy'amateka
Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyaranzwe n'indirimbo za Noheli
N'abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
Chorale de Kigali yakoze igitaramo ngarukamwaka yise “Christmas Carols Concert” cyinjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli n’Ubunani
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali babanje gukora imyitozo
Abaririmbyi batanze ibyishimo mu gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’izindi abantu bakunda
Chorale de Kigali yahisemo ko amagambo y’indirimbo baririmba azajya aba agaragara ku nyakira-amashusho ziri muri Kigali Arena
Abaririmbyi baririmbye indirimbo ziri mu ndimi zikoreshwa mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abantu bageraga ahabereye iki gitaramo
Buri wese witabiriye iki gitaramo yagaragazaga ko yikingije Covid-19
Washoboraga kureba iki igitaramo cya Chorale de Kigali wishyuye amadorali 10
AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO