Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yitabiriye igitaramo “Christmas Carols Concert 2021” cya Chorale de Kigali yakoreye muri Kigali Arena, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.
Kiri mu bitaramo bicye Karidinali
Kambanda yitabiriye kuva yahabwa inshingano. Cyatangiye ahagana
saa kumi n’imwe n’iminota 40’ gitangijwe n’abaririmbyi b’iyi korali bahereye ku
ndirimbo z’amajwi ahanitse.
Uko basozaga kuririmba niko buri wese
yabakomeraga amashyi abashimira. Igice cya mbere cy’iki gitaramo cyaririmbwe n’abaririmbyi
barindwi bari bambaye nk’abamarayika.
Baririmbye zimwe mu ndirimbo zizwi zirimo
‘Jingle Bells’ zinjiza abantu muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo iri mu zizwi muri
Kiliziya Gatolika inyura benshi.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota
30’ nibwo abaririmbyi bose ba Chorale de Kigali baserutse muri iki gitaramo.
Abaririmbyi baririmbye bayobowe n’umucuranzi Murengezi Dieudonné [Mure
Dieudonné].
Mure Dieudonné asanzwe ari umucuranzi
ukomeye wa Chorale de Kigali, umuririmbyi n’umwalimu wa muzika.
Mbere y’uko batangira kuririmba, Antoine Cardinal Kambanda yahawe umwanya atera isengesho abakristu bose bahagarutse.
Ni isengesho ryubakiye ku kumvikanisha ubuhangange bw’Imana rurema, ineza n’ubuntu
bwayo ku bwoko bwayo.
Cardinal Kambanda yumvikanishije ko
Yezu aruta kure umuntu, kuko ‘umuntu ari ubusa busa’. Ko Yezu yemeye
kwicisha bugufi no ‘kuvukira muri twe’.
Muri isengesho, yasabye Imana ‘kuduha
umugisha kandi twakire umukiro wawe utuzanira.
Yasabye Imana ‘kuturinda ikibi cyose,
cyane cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19’. Ati “Udufashe
ukiturinde’.
Kambanda yasabye Imana guherekeza Abanyarwanda
muri iyi minsi Mikuru. Ati “Uduherekeza muri iyi minsi mikuru y’ibyishimo
utwinjize no mu mwaka utaha…Udutoze guhora tugushimira kugira ngo uhore uhabwa
ikuzo.”
Nyuma yo kuvuga isengesho, Karidinali
Kambanda yateye indirimbo yitwa Te Deum (Mana Yacu Turagusingiza)’ hanyuma
abaririmbyi ba korali baramwikiriza.
Umusangiza w’amagambo, Muyumbu Innocent yavuze ko iyi ndirimbo bahisemo ko ari yo baheraho kugira ngo binjize neza Abanyarwanda muri iki gitaramo. Kandi ko iri mu rwego rwo kumvikanisha urukumbuzi bari bafitite abakunzi babo nyuma y’igihe kinini batabataramira.
Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyari kigizwe n'indirimbo za Noheli. Zirimo nka ‘Twelve days’, ‘God rest ye Merry gentleman’, ‘Christmas Mosaic Set CCC2021’, ‘Noel’, ‘Gloria In excelsis Deo’, ‘Noheli umukiza wacu yavutse’, ‘Nzakwitura iki?’ na ‘My soul’s been anchored in the Lord’.
Karidinali Kambanda yateye isengesho
ryumvikanisha ubuhangange bw’Imana
Kambanda yasabye Imana gufasha Abanyarwanda
gusoza neza umwaka w’2021
Kambanda yateye indirimbo ‘Te Deum
(Mama Yacu Turagusingiza) abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomerezaho
Abaririmbyi barindwi ba Chorale de Kigali
binjije abantu mu gitaramo cy’uburyohe
Baririmbye indirimbo zizwi muri
Kiliziya Gatolika zirimo ‘Jingle Bells’ n’izindi
Dieudonne Murengezi, ni we wayoboye iki
gitaramo bahera ku ndirimbo ‘Locus Iste’ ya Anton Brukner
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali
bacyereye gushimisha abakunzi b’iyi korali irambye mu muziki
Ibyishimo ni byose ku bakunzi b’iyi korali bari kumvishwa umuziki w’umwimerere
Abihayimana bitabiriye iki gitaramo cy'umuziki w'umwimerere
Inshuti n'abavandimwe ntibacitswe n'iki gitaramo
Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyaranzwe n'indirimbo za Noheli
N'abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
TANGA IGITECYEREZO