RFL
Kigali

PATIENT NA GENTILLE: Patient Bizimana na Gentille Karamira barushinze imbere y'Imana n'abantu-Amafoto

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/12/2021 17:31
0


Patient yasezeranye kubana akaramata imbere y'Imana n'abantu, na Gentille Karamira mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro.



Mu muhango wayobowe na Pasiteri Umulisa Lydia, Patient Bizimana yasezeranye kubana akaramata na Gentille Karamira. Bari basezeranye kubana imbere y'amategeko mu mwaka wa 2019.

Muri iki gitondo, Patient yari yasabye anakwa Gentille mu muhango wabereye muri Romantic Garden, ari aho umuryango mushya ugiye bwa mbere kwakirira imiryango n'inshuti.

Patient Bizimana yaririmbiye kandi umukunzi we indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi, bamwe baranarira na Pasiteri ahamya ko ari indirimbo nziza.

Ni indirimbo Patient aba ashima Imana imwituye urukundo ati:"Ya mpano yangezeho umunsi uruta indi yose, unyituye urukundo wankunze kuva cyera koko urakiranuka."

Ubukwe bwa Patient Bizimana bwari bwarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, ariko igihe nyacyo kibaye kuwa 19 Ukuboza 2021 bakaba babaye umwe, ndetse barazwe umuryango wa Simon Kabera kuzababa hafi.

Patient na Gentille basezeranye kubana akaramata basengewe n'abashumba banyuranye bitabiriye isezerano ryabo

Patient Bizimana ashyira umukono ku isezerano ryabo

Gentille Karamira ashyira umuko ku isezerano ryo kubana iteka na Patient Bizimana












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND