RFL
Kigali

PATIENT NA GENTILLE: Isezerano ry'imbere y'Imana ryabimburiwe no kuririmbirwa n'abarimo Patient nyirubwite-Amafoto

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/12/2021 16:29
0


Patient Biziman na Gentille Karamira bageze mu rusengero i Masoro aho bagiye guhamiriza isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu, batangira baramya banahimbaza bafatanije n'abarimo Gaby Kamanzi, Simon Kabera na Shakina Worship Team.



Patient na Gentille bageze i Masoro mu rusengero rwa Restoration Church, aho bagiye gusezeranira imbere y'Imana. Aha hteraniye abantu ba hafi b’aba bombi, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Isezerano ryabo ribimburirwa no kuramya no guhimbaza Imana, mu ndirimbo zaririmbwe n'abarimo Patient Bizimana waririmbye indirimbo ye iri muri nyinshi zakunzwe, 'Ubuntu'.

Akorerwa mu ngata n'abandi basanzwe ari ibyamamare mu muziki barimo Simon Kabera umwe mu baramyi b’abanyabigwi, Gaby Kamanzi waririmbye indirimbo zinyuranye harimo n’iyo yahamije ko yasabwe na Patient kuzayimurimbira ku munsi w'ubukwe.

Ni indirimbo igaruka ku ishimwe ry'Imana itajya iterarana abayikorera, igatanga ishimwe mu gihe gikwiriye, kandi itsinda ry'abaramyi rizwi nka Shakina Worship Team naryo ryaserutse ku ruhimbi mu bihangano by'umwuka binyuranye.

Patient aha yari ari kumwe na Simon ategereje Gentille

Gentille ari kumwe na musaza we agiye kumushyikiriza uwo yaremewe

Patient Bizimana na Gentille Karemera

Patient na Gentille basabwe kwegera ku ruhimbi

Shakina Worship Team niyo yaje gushyigikira Patient Bizimana


Simon Kabera yaririmbiye abitabiriye isezerano rya Patient Bizimana

Gaby Kamanzi yarirmbye indirimbo zinyuranye zirimo n’iyo Patient Bizimana yamusabye kumuririmbira ku munsi w'ubukwe bwe















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND