RFL
Kigali

Ubwiza n'ikimero bya Akhona umusifuzi Kazi ukomoka muri Afurika y'Epfo- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/12/2021 13:56
0


Akhona Makalima uzwiho uburanga nk'umusifuzi w'umugore mu mupira w'amaguru, niwe mugore wa mbere muri Afurika y'Epfo wahawe ibyangombwa na FIFA.



Akhona Makalima yavukiye mu muryango ukennye ariko aza kumenyekana mu gace yari atuyemo nk'umukobwa wari uzi kwiruka, aho yakinaga umupira w'amaguru ndetse n'indi mikino itandukanye. 


Kubera ibikoresho bicye by'imikino byabaga mu gace k'iwabo, Akhona yahisemo kujya mu busifuzi, aho ku myaka 23 yazengurukaga igihugu asifura imikino itandukanye. Mu 2018, Akhona yasifuye imikino y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana ari naryo rushanwa rikomeye yari ayoboye.


Mu 2016, uyu musifuzi yatunguye ishuri ryigisha ibijyanye n'ubusifuzi aho yigishaga abana bafite imyaka 7 kuzamura, amategeko y'umupira w'amaguru.


Akhona Makalima akunze gukoresha ubwiza afite ndetse n'izina rye mu gushishikariza abakobwa bakiri bato kwihangira umurimo, ndetse no gutinyuka kujya mu bikorwa bya Siporo hakiri kare.







Akhona hanze y'ikibuga amurika n'imyenda



Akhona yatangiye akina umupira w'amaguru








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND