RFL
Kigali

Rubavu: Bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ariko bazi kubyina cyane! Twabasuye bahishura ko bakunda umuhanzi Nel Ngabo -VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/12/2021 8:56
0


Nishimwe Dorcas, Uwineza Jullienne na Nyiramugisha Baraka ni abana b’abakobwa bavukana, gusa bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Aba bakobwa bihebeye kubyina , twabasanze mu myitozo bari kumwe n’umutoza wabo ubafasha kumenya kubyina batubwira byinshi ku buzima bwabo n’aho bifuza kugeza impano yabo.



Mu kiganiro kirambuye n’aba bana bavugirwaga cyane n’uyu musore ubafasha kumenya kubyina, batangaje ko ubuzima babayemo bwari bubi gusa ngo aho bageze ni heza kandi buri umwe muri bo arifuza kugera kure abikesha impano ye. Ishimwe Dorcas mukuru wabo ugerageza no kuvuga no kumva gake cyane, yatangaje ko bifuza kumenya kubyina cyane kugira ngo bizamufashe kubona ibintu byose yabuze akiri muto, ndetse azabashe no kwiyitaho. Dorcas n’abavandimwe be batangaje ko mu ndirimbo babyina bifashisha cyane indirimbo z’umuhanzi Nel Ngabo kubera uburyo bamukunda. Mu magambo make Dorcas yagize ati

“Mu by’ukuri dukunda kubyina cyane, njye na barumuna banjye dukunda kubyina cyane kubera ko twabikunze tukiri bato kandi tubikunda tutitaye ku bumuga dufite. Turifuza kumenya kubyina tukamenyekana ku buryo umunsi umwe twazajya tubona amafaranga binyuze mu marushanwa, tukabyina mu bukwe cyangwa se haba hari nk’umuhanzi wadusabye kumubyinira mu ndirimbo akatwishyura. Kubera ko twabikunze kuva kera cyane turifuza no gukomeza kubikora cyane, kandi tuzagera kubyo twifuza”.

Umusore ubatoza kubyina, Niyobuhungiro Aboubakar usanzwe atoza abandi bana yahurije hamwe akabita ‘Hope Dance’, yatangaje ko yahisemo gushyiramo n’aba bakobwa kugira ngo yereke abanyarwanda kimwe n’abandi bana, kimwe n’ababyeyi ko umwana wese ashoboye kabone n’ubwo yaba afite ubumuga. 

Aboubakar yagize ati: “Njye nakoreraga ku kigo cyigisha abafite ubumuga hano mu mujyi wa Gisenyi ntoza abandi bana, ubwo rero umunsi umwe nafashe icyemezo cyo gutoza abana benshi ariko harimo n’abakobwa , kubw’amahirwe mbona aba bana , mbabaza icyo bazi n’impamvu bashaka kumenya kubyina numva duhuje intego kandi bashaka kumenya batitaye kubumuga bafite ndabafasha none kugeza ubu hari aho bageze”.

Kubijyanye n’ubuzima babayemo , aba bana b’abakobwa ngo babayeho nabi cyane, gusa ngo barabirenze batekereza kuzaza habo kandi ngo intumbero yabo ni uko bamenyekana , bakifasha kandi bagafasha n’umuryango wabo. Aboubakar yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kujya babareka bakayobora impano zabo ndetse bakanabafasha kugera ku rwego bifuza ngo na cyane ko buri wese aba afite icyo ashoboye.

Niyobuhungiro yatangaje ko ashaka no guhuza abandi bantu bafite ubumuga bw’amaguru, kuburyo nabo bamenya neza ko bashobora gukoresha ibindi bice by’umubiri bakaba babasha kumenya kubyina kandi bikabatunga.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABA BANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND