Miss Umwiza Phionah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss University, yongeye kugaragaza ko ari inzobere mu bijyanye n’aya marushanwa yegukana ikamba ry’Igisonga cya 4.
Nyuma y’iminsi isaga 15 abakobwa bitegura kandi
ari nako banyura mu bizamini binyuranye, hashakishwa abakobwa bakwiye amakamba
anyuranye muri Miss University yatangiye kuwa 03 Ukuboza 2021 yasojwe mu ijoro
ryo kuwa 18 Ukuboza 2021.
Umunyarwandakazi wabaye Igisonga cya mbere cya
Miss Rwanda 2020, Umwiza Phionah yaraye yongeye kwerekana ko azobereye n’ibijyanye
n’amarushanwa y’ubwiza yegukana ikamba ry’Igisonga cya 4.
Mu butumwa Miss Umwiza yashize hanze yishimira
ikamba yegukanye yagize ati:”Turabikoze ndishimye birenze ko nabaye Igisonga
cya 4 muri Miss University 2021. Ishimwe kuri buri umwe wamfashije, ibi bivuze
ibirenze kuri njye kandi mukomeze kugira imigisha myinshi.”
Miss Umwiza abaye umwe mu banyarwandakazi bacye
bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga bakitwara neza, by’umwihariko bakaboneka muri
5 ba mbere, ikamba rya Miss University rikuru rikaba ryegukanwe n’umunya-Somalia.
Aya marushanwa yanyuze mu buryo bw’akokanya (live) ku
mbuga zirimo Facebook na Instagram, yari ahuriyemo abakobwa baturuka mu bihugu
binyuranye bya Africa birimo u Rwanda, Misiri, Guinea, Eswatini, Ethiopie,
Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia,
Madagascar, Malawi.
Kimwe na Mali, Mauritania, Mauritius, Maroc,
Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Sao Tome & Principe, Sénégal,
Seychellles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani,
Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
Umunya-Somalia niwe wegukanye ikamba rya Miss
University Africa
Abakobwa babanje kwiyerekana mu buryo bunyuranye
Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya 4 muri Miss University AfricaUmunya Somalia niwe wegukanye ikamba rya Miss University
Umwiza Phionah asanzwe ari Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020
TANGA IGITECYEREZO