Kigali

As Kigali yongeye guhambiriza Eric Nshimiyimana azize umusaruro udashinga, ashobora gusimburwa na Mashami Vincent

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/12/2021 22:55
0


Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, As Kigali yirukanye abatoza bayo igitaraganya.



Urugendo rwa Eric Nshimiyimana rugeze ku iherezo muri As Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa Shampiyona wari wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.


Eric Nshimiyimana yeretswe umuryango 

Rwari uruhererekane rw'umusaruro mubi kuri uyu mutoza ndetse n'umwungiriza we Mutarambirwa Djabil kuko mu mikino 6 ya Shampiyona iheruka basaruye amanota 7.

Aba batoza baherukaga guhabwa amasezerano y'umwaka muri Nyakanga 2020, gusa ibyo bari biyemeje bagiye batabigezeho. Eric Nshimiyimana bibaye ubwa kabiri yirukanwa na As Kigali nyuma yo kwirukanwa mu 2018 azize umusaruro mucye, dore ko yari yageze muri iyi kipe mu 2014.


Eric Nshimiyimana yaje kugaruka muri As Kigali mu 2019 nabwo aje gutwara igikombe cya Shampiyona ariko agiye ntacyo atwaye. As Kigali izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukuboza ikina na Gasogi United aho igomba kuza ifite Umutoza mushya nyuma yo kwirukana abatoza bose. Amakuru ahari avuga ko Mashami Vincent usanzwe utoza Amavubi ashobora guhabwa iyi kipe.


Mutarambirwa Djabil Wari wungirije na we yeretswe umuryango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND