Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 i Bugesera ho mu Burasirazuba bw'u Rwanda hakiniwe Irushanwa ry'amagare ryiswe 'Kibugabuga Race' aho abasiganwa mu cyiciro cy'abagabo bahagurukiye kuri Hotel Canal Olympia iri ku i Rebero berekeza i Bugesera.
Kuva
Saa yine za mu gitondo, abasiganwa bose bari bicaye ku magare berekeza mu mirambi y'uturere twa Kicukiro na
Bugesera, aho abagize icyiciro cy'abagabo bakuze (Men Elite) bahagurukiye ku
musozi wa Rebero, abasore b'ingimbi bahagurikira ahitwa ku Ninda mu gihe
abagize icyiciro cy'abagore bo bahagurukiye kuri La Palisse Hotel i Nyamata
bose berekeza i Kamabare. Imihanda yanyuzemo isiganwa yari yiganjemo ibice byo
gutambika, byahaga amahirwe abakinnyi basanzwe bazwiho kwihuta ahatambika nka;
Mugisha Moise, Areruya Joseph na Uhiriwe Byiza Renus utahiriwe n'isiganwa
ry'uyu munsi.
Ikipe
ya Benediction Ignite yashakaga kwiharira amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup y'uyu
mwaka yose, dore ko andi marushanwa yose yabaye muri uyu mwaka yatashye i Rubavu
aho iyi kipe ifite icyicaro. Mu cyiciro cy'abagabo, Mugisha Samuel ukinira Pro
Touch yo muri Africa y'Epfo yagerageje gusiga bagenzi be mu birometero 25 bya
mbere ndetse biranamuhira, aho yasohotse mu gikundi ari kumwe na Nzafashwanayo
Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite, bidatinze bakurikirwa na Mugisha
Moise wa Pro Touch na Uwiduhaye Mike wa Benediction.
Igikundi
kirimo abandi bakinnyi cyagendaga gake byasaga no gucungana n’umunaniro w'abakinnyi bavuye mu bandi mbere,
ariko imibare yose ya Benediction Ignite na Les Amis Sportif yanze gutanga
umusaruro kuko Mugisha Moise na Mugisha Samuel bari bafite imbaraga n'imibare
iteguye neza.
Mu
nzira za Nyamata, Ramiro na Ruhuha, Mugisha Samuel yari acunze neza
Nzafashwanayo Jean Claude kimwe n'uko inyuma ye hagenderaga Mugisha Moise wari
ucunze neza Uwiduhaye Mike, aho bagendaga basatira umurongo wo gusorezaho ari nako bakomeza guca intege ikipe ya Benediction Ignite bari bahanganye. Mu
cyiciro cy'abagore, Mukashema Josiane yasoje ku mwanya wa mbere atsinze kuri
"Final Sprint" bagenzi be; Kimenyi Charlotte na Tuyishime Jacqueline
bose bakinana muri Benediction Cycling Club.
Mukashema, umwe mu bakinnyi barusha abandi kunyaruka ku muvuduko usoza isiganwa (Final
Sprint) yatsindiye i Bugesera aho yanaherukaga gutsindira mu mwaka wa 2019,
ubwo hakinwaga Shampiyona y'igihugu.
Mukashema
yahagaritse imihigo ya Ingabire Diane wari wagambiriye kwegukana irushanwa rya
munani ryikurikiranya dore ko amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup arindwi yose
aheruka yari yarayihariye.
Uko
abatsinze bakurikiranye: Abagabo (Ibirometero 89.1);
1.
Mugisha Samuel - Pro Touch - 1h57'28"
2.
Nzafashwanayo Jean Claude - Benediction Ignite + 45'
3.
Mugisha Moise + 1'08"
Ingimbi
(Ibirometero 73.6);
1.
Iradukunda Valens - 1h59'22"
2.
Niringiyimana Rachid - 1h59'22"
3.
Uwihanganye Fabien +48"
Abagore
(Ibirometero 65);
1.
Mukashema Josiane - 1h49'54"
2.
Mukakimenyi Charlotte - 1h49'54"
3.
Tuyishime Jacqueline - 1h49'54"
Areruya ari mu bakinnyi bitabiriye n'ubwo bitagenze neza
Nk'uko
byasobanuwe na Murenzi Abdallah uyobora Federasiyo y'umukino wo gusiganwa ku
magare mu Rwanda, iri siganwa rya "Kibugabuga Race" ni kimwe mu
byafashije abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda kwitegura Tour du Rwanda ya
2022 iteganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha aho bazahurira na Benediction
Ignite ndetse n'andi makipe azaturuka mu mpande zose z'isi.
Nzafashwanayo Jea Claude yabaye uwa kabiri mu bagabo
TANGA IGITECYEREZO