Iserukiramuco rya Sinema Mashariki African Film Festival 2021 ryari rimaze icyumweru ribera mu Mujyi wa Kigali ryasojwe hatangwa ibihembo kuri filime zahize izindi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ni mu muhango wabereye muri Century
Cinema ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021. Witabiriwe n’abakinnyi
ba filime, abazitunganya, abitabiriye amaserukiramuco atandukanye ya Cinema
muri Afurika, abayobozi n’abandi.
Ryasojwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo
cya Covid-19, byatumye buri wese witabiriye uyu muhango yasabwaga kuba
yarikingije iki cyorezo kandi yipimishije Covid-19 nibura mbere y’amasaha 24. Uretse
gutanga ibihembo kuri filime zahize izindi hanerekanwe filime yitwa ‘Soeurs' ya Yamina Benguingui.
Umuyobozi wa Mashariki African Film
Festival, Nsenga Tressor yavuze ko bishimiye kuba iri serukiramuco risojwe mu
gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Avuga ko bitwararitse ku ngamba
zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo. Uyu muyobozi yavuze ko filime yegukanye
igihembo muri iri serukiramuco ‘yari ibikwiriye’.
Kuko ngo Akanama Nkemurampaka kari
kagizwe n’abahanga barimo abifashishijwe mu iserukiramuco rya Cinema ‘Fespaco’
ribera muri Burkina Faso n’abandi bumva neza imitegurire ya filime.
Tressor ariko avuga kubera Covid-19
bari biteze abashyitsi bo muri kompanyi ya Netflix [Ikigo rurangiranwa mu
kwerekana filime kuri internet] basubika urugendo bitewe n’ingamba zakajijwe mu
bihugu byabo.
Muri ibi bihembo hifashishijwe Akanama
Nkemurampaka katanze amanota buri cyiciro. Mbere y’uko hatangazwa abatsinze,
abagize Akanama bavugaga ko kari akazi katoroshye kuri bo kwemeza filime ihiga
izindi, ariko ko byabahaye ishusho y’intera Cinema yo muri Afurika igezeho.
Hari n’abagiye bavuga ko bakunze
inkuru zikubiye muri izi filime, ku buryo abatuye umugabane wa Afurika bagiye
byinshi byo kubwira Isi binyuze mu Indanga Ndangamuco.
Iri rushanwa ryasojwe, ryari
ryubakiye ku insanganyamatsiko igira iti “Kagire inkuru.”
Bamwe mu bakinnyi begukanye ibihembo ntibashishije kubona muri uyu muhango.
Bamwe bohereje amashusho yafashwe bavuga
ko bishimiye ibihembo begukanye, abandi ibihembo byabo byakirwa n’abakinnyi bo
mu Rwanda barimo Niyitegeka Gratien, Nkota Eugene wamenyekanye
muri Kayumva Vianney [Manzi] wamenyekanye muri
filime yitiriwe ‘Fabiola’ n’abandi.
Mu banyarwanda begukanye ibihembo
barimo Kantarama Gahigiri wegukanye igihembo ‘Avant-Garde Award’ abicyesha
filime ye yise ‘Ethereality’.
Kantarama Gahigiri yigeze kubwira
INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma y’amarushanwa
yitabiriye mu Busuwisi ahagarariye u Rwanda, agahurirayo n’abandi bo muri
Sudan, Burkina Faso, Aligeria na Afurika y’Epfo.
Akavuga ko bakoreye umwiherero kuri
Hotel yitwa 5*5*5, bahabwa ibyumweru bitanu, buri umwe asabwa gutekereza filime
ngufi imwe ashobora gukora ifite umwihariko. Bari bahawe igihe gito, igitutu
ari cyinshi, ariko bazirikanaga ko filime izatsinda izerekanwa imbere y’abantu
barenga 700
1.BEST SHORT RWANDAN FILMS:
1– ENTANGLEMENT by Karambizi Patrick
2– THE TALENT By MWENEDATA Caleb
3 – A STORY TO TELL by MUKANYANDWI
Sylverie
2.Best Actor:
ENTANGLEMENT
3.Best Actress: Akamuntu
Gloria abicyesha filime ‘A story to tell’. Uyu mukobwa afite imyaka 13 y’amavuko,
ndetse igihembo cyatanzwe ari ku ishuri.
4.Best Director:
ENTANGLEMENT
5.SPECIAL MENTON FOR ACTING ENSEMBLE
Filime ‘Awa’ ya Déborah BASA –
Democratic Republic of Congo
6.AVANT-GARDE AWARD
Ethereality ya Kantarama Gahigiri wo
mu Rwanda
7.BEST SHORT FILM:
Filime ‘Sixteen Rounds’ ya Sixteen
Rounds ya Loukman Ali (Uganda)
8.LONG FEATURE DOCUMENTARY
Filime ‘Garderie Nocturne-Night
Nursery ya Moumouni Sanou wo muri Burkina Faso
9.WEB-TV SERIES
Rawhay’s Safe Heaven ya Mohmed Fathi
(Egypt)
10.LONG FEATURE FICTION
Filime ‘Aloe Vera’ ya Peter Sedufia
wo muri Ghana
Filime ‘Juju Stories’ ya CJ Obasi,
Abba Makama, Michael Omonua wo muri Nigeria
11.THE BEST DIRECTOR AWARD:
Amjad Abou Alala wo muri Sundan
abicyesha filime ye ‘You will die at 20’
12.BEST FILM AWARD:
Filime ‘Tug war vute n’kuvute ya Amil
Shivji’s (Tanzania)- Iyi filime niyo yerekanwe ku munsi wa Mbere wo gutangiza
iri serukiramuco, mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.
Bamwe mu bagize Akanama Nkemurampaka
bemeje filime zatsinze mur Mashariki African Film Festival
Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival,
Nsenga Tressor avuga ko bishimiye uko iri serukiramuco ryagenze
Canal+ yahembye filime zitwaye neza
muri Mashariki African Film Festival
Iri serukiramuco ryasojwe hahembwe
filime zitwaye neza
Manzi yakiriye igihembo cya filime
yitwaye neza muri iri serukiramuco rigamije guteza imbere Cinema
Byari ibyishimo ku bayobozi
banyuranye bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Abitabiriye ibi birori banyuraga ku
itapi itukura
Kantarama Gahigiri avuga ko filime
'Etherelity' yakunzwe mu buryo atari yiteze
TANGA IGITECYEREZO