Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gorilla FC yabonye amanota atatu ya
mbere muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka iyakuye kuri Gasogi United yatsinze
igitego 1-0 cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude Rutsiro.
Ni
umukino utarashimishije perezida wa Gasogi wari wahisemo gukoresha abakinnyi
bamaze igihe badakina.
Agaruka
ku mpamvu yatumye ashyi mu kibuga abakinnyi bari bamaze igihe badakina,
akaruhutsa abari bamaze iminsi bitwara neza, KNC yavuze ko yari arambiwe kuba
bahora bakoresha abakinnyi bamwe abandi bahembwa badakina.
KNC yavuze
ko abakinnyi bose bari mu ikipe bagomba guhabwa umwanya bagakina abo binaniye
bakirukanwa nk’uko hari 6 mu bakinnye umukino wa Gorilla bagomba kwirukanwa
muri Mutarama 2022.
Yagize
ati: ’’Harakurikiraho iki? Harakurikiraho kubaha amanota yabo abagenda bagende, ntabwo
nshobora kuguhemba imyaka 4 nta n’iminota 10 urabona yo gukinira ikipe,
ndababwiza ukuri mugiye kubona abakinnyi batari munsi ya 6, hari ibyo ndambiwe.
Tuzabarekura mu kwa Mbere tuzane abandi".
Gasogi
United ifite amanota 12 mu mikino icyenda imaze gukina muri shampiyona y’u
Rwanda 2021-22.
