Abasore bashaka guhatanira ikamba rya Rudasumbwa ‘Mr Rwanda’ batangiye kwiyandisha nyuma y’uko iri rushanwa ritangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 18
Ukuboza 2021, abasore bujuje ibisabwa batangiye kwiyandisha muri Mr Rwanda
binyuze ku rubuga rwa www.misterrwanda.rw.
Umusore wiyandikisha asabwa kwandika
amazina ye yombi, itariki y’amavuko, Email, Nimero za telefoni, aho atuye
n’Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.
Mr Rwanda ni irushanwa ritari
rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga
ibyemezo ku basore bitwa ‘Imanza Ltd’ biyemeje kuritegura.
Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya
benshi, bibaza ikizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari rudasambwa mu bandi.
Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku
guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha
kwimana u Rwanda aho yatumwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu
wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 cyabereye kuri Century Park Hotel, cyagarutse
birambuye kuri iri rushanwa.
Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd,
Byiringiro Moses yavuze ko batekereje gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona ko
hari amarushanwa menshi ateza imbere abakobwa ariko abahungu ntibahabwe
umwanya.
Moses avuga ko iri rushanwa riri no
mu murongo wo gufasha abasore bajyaga baserukira u Rwanda ariko ‘ugasanga nta
kintu na kimwe bafashijwe’.
Uyu muyobozi yanavuze ko iri rushanwa rigamije kubahiriza 'uburinganire' aho umusore n'umukobwa babona amahirwe angana.
KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MR RWANDA
Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:
1.Kuba ari umunyarwanda.
2.Kuba afite hagati y'imyaka 18 na
30.
3. Kuba atarakatiwe n'inkiko.
4.Kuba yarangije amashuri yisumbuye
cyangwa se kuzamura.
5.Kuba asa neza bigaragarira buri
wese (Physical Appearance)
6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco
Nyarwanda.
Uhereye ubumoso: Umuyobozi Ushinzwe
Imenyekanishabikorwa muri Tom Transfer, Ngirawonsanga Jean Damascene bazatanga
imodoka ya miliyoni 10 Frw izahabwa Rudasumbwa n’Umuyobozi Mukuru wa Imanzi
Ltd, Byiringiro Moses
TANGA IGITECYEREZO