RFL
Kigali

Purpose Rwanda yatangije ubukangurambaga bw'imyaka 5 bushishikariza abaturage kurwanya ingaruka ziterwa no kubatwa n'ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/12/2021 11:23
1


Umuryango Purpose Rwanda wagaragaje uruhare rw’abanyarwanda mu kurwanya ingaruka ziterwa no kubatwa n'ibiyobyabwenge mu bukangurambaga watangije buzamara imyaka itanu kuva mu 2022 kugera mu 2027, usaba buri wese kugira uruhare mu gufatanya na Leta mu kwita ku bagizweho ingaruka n'ibiyobyabwenge no kubafasha kubireka.



Ibi Purpose Rwanda yabigarutseho mu gikorwa cy'ubukangurambaga yatangije ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 mu muhango wabereye muri Lemigo Hotel mu mujyi wa Kigali. Judith Kayitesi uri mu bagize Njyanama y'Umuryango Purpose Rwanda yagaragaje ko abanyarwanda ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge no guhangana n'ingaruka zibiturukaho. 


Judith Kayitesi uri mu bagize Njyanama ya Purpose Rwanda 

Mu mwanya w'ijambo yahawe, Judith Kayitesi yagize ati: "Nta muntu wigeze aremwa adafite impamvu cyangwa se adafite uruhare guhera ku mwana muto ku rubyiruko, ku bakuru, ku basaza, twese dufite uruhare, dufite impamvu twaremwe. Iterambere ry'iki gihugu cyangwa se ry'u Rwanda rigizwe cyane cyane ahanini n'impano zacu Imana yaturemanye".

Yakomeje ati "Rero tudakoresheje izo mpano Imana yaturemanye twaba tutageze ku ntego ku mpamvu twaremwe". Yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gufasha abagizweho ingaruka n'ibiyobyabwenge no kubashishikariza kubireka kugira ngo umurwango nyarwanda urusheho kuba mwiza no gutera imbere. 

Ubusanzwe uyu muryango udaharanira inyungu (Purpose Rwanda), ushyize imbere intego yo kubaka u Rwanda rw'intego ruzira ibiyobyabwenge. Kuva uyu muryango watangira kugeza uyu munsi, umaze kugera kuri byinshi byiza mu gufatanya na Leta kwigisha ababaswe n'ibiyobyabwenge ku buryo bafite umubare munini w'abo bafashije kubireka.

Ikindi cyo kwishimirwa ni uko abavuye mu biyobyabwenge bigizwemo uruhare na Purpose Rwanda, ubu nabo bafatanya n'uyu muryango kwigisha bagenzi babo ndetse biratanga umusaruro ugaragara. Urugero ni urwa Mukabunane Aisha watanze ubuhamye bw'ukuntu uyu muryango Purpose Rwanda wamufashije kureka ibiyobyanbwenge ubu nawe akaba afite benshi amaze guhindura.


Aisha yatanze ubuhamye bukomeye bw'uko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge

Ubuhamya bw'uyu mubyeyi buteye agahinda kuko ibiyobyabwenge yishoyemo byatumye yanduza benshi agakoko gatera SIDA. Ubuhamya bwe ni burebure, ariko mu ncamake yavuze ukuntu yavutse agasanga nyina ntamukunda, yamara gukura agahitamo kwigendera akajya gushakisha akazi ko mu rugo. Nyuma yaho mukuru we yaje kumushyingira umugabo, icyo gihe yari afite imyaka 14. 

Kuko umugabo yabonaga azamucika ngo yamujyanye iwabo i Cyangugu bageze aho bagaruka i Kigali ariko bakajya bahora barwana bituma bafata umwanzuro wo gutandukana asubira kwa nyina. Icyo gihe yari amaze kubyara, ubuzima bukomeza kumugora asigira nyina umwana asubira gushaka akandi kazi ko mu rugo. 

Yaje kubona undi mugabo barabana batipimishije ari uburyo bwo kwitabara kugira ngo arengere umwana. Uyu mugabo ni we waje kumwanduza agakoko gatera SIDA. Nyuma yo kuyandura, yatangiye kwishora mu biyobyabwenge abishowemo cyane na bagenzi be bamujyana mu buraya. Ku munsi wa mbere mu mwuga w'uburaya, yavuze ko yaryamanye n'abagabo 6. 

Byakomeje gutyo akajya aryamana n'abagabo benshi bamwe na bamwe akabanduza SIDA kuko yabaga yanyoye ibiyobyabwenge ntiyirirwe anababwira ko yanduye ariko aho ahuriye n'umuryango Purpose Rwanda yarahindutse nk'uko yabisobanuye ati: 

Purpose Rwanda bampaye ikintu gikomeye, mu myumvire yanjye numvaga ko ntasiba kurongorana ngo ndye, numvaga ko ntabaho ntarongoranye ngo nshobore kwishyura inzu, numvaga ko ntakwihanganira kubwirirwa. Iyo myumvire ni yo yari indimo numvaga ko ntashobora kubwirirwa kandi abagabo bahari bashobora kumpa amafaranga, ariko ikintu nshima Imana yampuje na Purpose Rwanda.

Yakomeje agira ati "Purpose Rwanda, kuva nahura nayo icya mbere nahise nkunda Imana, ntekereza ibintu byose yanyurishijemo, ubundi ubayeho mu buzima bwo muri iyi si ushobora kuba ugendera mu modoka ariko wabuze amahoro ariko iyo ufite Imana ubura amahoro muri iyi si ariko mu mutima ikaguha ibyishimo".

Yavuze ko ubu afatwa nk'umukozi w'Imana ku buryo hari n'abaza kumubwira ngo abasengere kandi nyamara mbere yari umusinzi wasariswe n'ibiyobyabwenge. Ubu afasha bagenzi be kubireka akoresheje ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo. 

Yahishuye ko yigeze gushaka kwiyahura anywa amacupa atatu y'imiti arokorwa n'umwana we wamubonye akabibwira umuntu wasenganaga nawe bakamujyana kwa muganga. Abantu nk'aba bafashijwe na Purpose Rwanda  ngo ni bo bafasha benshi bakabahindura ndetse bakabahuza na Purpose Rwanda nk'uko Agaba Bruno umukozi w'uyu muryango yabigarutseho. 


Mu bandi batanze ubuhamya ni Pastor Theogene ukunzwe n'urubyiruko wabaye Pasiteri nyuma yo gusarikwa n'ibiyobyambwge ariko akiyemeza guhinduka. Yashimiye umuryango Purpose Rwanda, nawe agaragaza ko buri munyarwanda akwiye gutanga umusanzu mu gufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge kuko bahinduka kandi bakaba n'ubukungu bw'igihugu. Yavuze ko ubu afite abana 10 afasha yakuye ku muhanda, ibintu bigaragaza ko ari urugero rw'ibishoboka. 


Mufulukye Fred Umuyobozi Mukuru wa NRS yitabiriye uyu muhango

Muri uyu muhango umushyitsi mukuru yari Mufulukye Fred Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco [NRS]. Mu ijambo rikomeye yavuze hari aho yagize ati: "Intego, icyerekezo mufite [Purpose Rwanda] ihura neza n'igihugu cyacu, ni ukugira cya gihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge". 

Yagaragaje ko ibi bishoboka ashingiye ku byagezweho nyuma y'amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Yavuze ko ibi byashoboka ari uko buri wese abigize ibye mbese ashimangira ko bisaba gushyira hamwe maze u Rwanda rukaba igihugu kizira ibiyobyabwenge. Yivuye inyuma, yashimye umuryango Purpose Rwanda ukomeje gutera iyi ntambwe.


Umuhanzi Mani Martin nawe yari ahari 

Ubushakashatsi bwakozwe na Purpose Rwanda muri Mutarama 2021 bugaragaza ko nibura muri Kigali ingo icumi ziba zifite umuntu umwe wabaswe n'ibiyobyabwenge. Uyu muryango ubu ufite abantu 612, mu kweizi 7 hiyongeyeho 87. Muri 612, ababaswe n'inzoga ni 30, ababazwe n'ibiyobyabwenge ni 8, ababaswe n'ubusambanyi ndetse n'ibiyobyabwenge ni 49. Abamaze gukira ni 201. Iyi akaba ari intambwe ikomeye uyu murynago ukomeje gutera.


Hari hatumiwe imiryango myinshi 


Purpose Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ingaruka ziterwa no kubatwa n'ibiyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rev.Nkurikiyinka Robert-Onesime 8 months ago
    Ndi umupastori ukorera muntara y'Amajyaruguru,akarere ka Burera,Umurenge wa Gatebe. Ndi n'umuyobozi w'imiryango ishingiye kumyemerere(RIC)mumurenge wa Gatebe. Dufite insengero 22 mumurenge wose,kandi zosezifite abayobozi,hari n'abapastori bakuriye ayomatorero. Icyifuzo:Purpose-Rwanda mwakwemera gutanga financial and material support guhugura abobayobozi b'amatorero bagize RIC-GATEBE kugirango bahuzwe,baganire kukibazo cy'ibiyobyabwenge,uko bihagaze uyumunsi,ingaruka bimaze kugeraho,n'uruhare rwabo mukubirwanya,n'ubwo biri munshingano zacu,ariko hari igihe bidashyirwamo imbaraga cyane bitewe n'amakuru make dufite kuri byo! Twazahuza abobayobozi b'amatorero 28,tukongeraho abayobozi b'inzego z'ibanze dukorana:Ba Exectif b'utugari 4,ba CDO 4,abakozi b'umurenge nibura 5 bazatoranya kubera inshingano,Police3,ingabo3. Mubonye hari n'izindi nzego twakongeramo tutibutse mwatubwira. Ukuguhura birakenewe. RIC-GATEBE Gatebe ntamafranga igira ngo yakoresha ayamahugurwa no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no guhashya ibiyobyabwenge,ariko abantu bo barahari bahujwe bagafarira ingamba hamwe hari umurimo munini wakorwa. Mutwemereye rero mwatubwira mukatwereka n'ibyo kunoza + budget kugirango bikorwe. Murakoze Imana ibahe umugisha. Ni Rev.Nkurikiyinka Robert-Onesime Umuyobozi wa RIC-GATEBE.





Inyarwanda BACKGROUND