Kigali

Yakoreraga ibihumbi 5 Frw ku munsi! Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangaje aho bavuye habagejeje ku gukora ikiraka kimwe cy'asaga Miliyoni Frw

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/12/2021 9:43
0


Abahanzi benshi bemeza ko bakundana, Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangaje ko kuri ubu umuziki wabo ukomeje kubateza imbere aho basigaye babona akazi gahagaze Miliyoni ku munsi umwe mu gihe umwe muri bo yemeza ko mu myaka 2 ishize yakoreraga ibihumbi 5 by’amanyarwanda mu kiraka kimwe cyo kuririmba.



Iyo uvuze abantu babiri bakundana, benshi bahita bumva abahanzi bakomeje kwandika izina mu muziki nyarwanda Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Aba bombi bahiriwe cyane n’umwaka wa 2021, badutangarije ko batangiye umuziki mu buryo bugoranye aho amafaranga bakoreraga yari macye pe.

INYARWANDA yaganiriye n'aba bahanzi bombi tubabaza byinshi ku muziki wabo. Juno yavuze ko nta myaka ibiri ishize akora ibiraka byamuhembaga amafaranga ibihumbi 5 Frw ati: ”Njye rero buriya niga mu mashuri yisumbuye hari mu mwaka wa 2019 nigeze gukora akaraka k’inyama [5,000Frw].

Nubwo Juno avuga ko bitewe n’amasezerano bagirana n’ababaha akazi atavuga amafaranga menshi yishyuwe ariko agaragaza ko ubu amaze gutera imbere ku buryo ashobora gukora ikiraka gihagaze muri za miliyoni. Yagize ati: ”Njye mvugisha ukuri nakavuze amafaranga menshi nakoreye ariko amasezerano tugirana n’abakoresha ntabwo tuba twemerewe kubivuga.”

Yongeraho ati: ”Nubwo ntayavuga ariko nka miliyoni, miliyoni 2 hari aho nazishyuwe kandi ndacyeka sinabiguyeho narabikoreye.” Siwe wenyine rero wagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo mbere y'uko agera aho ageze uyu munsi kuko uwo yita inshuti ye magara nyamara benshi bafata nk’umukunzi we, Ariel Wayz nawe yagaragaje ibihe bigoye nawe yanyuzemo.

Ati:”Ikiraka nakoreye amafaranga macye byari ibihumbi 15, byari ubukwe bwari bwabereye i Musanze, nagombaga kwitegera, kurya byo urihangana. Umuntu yatahaga asigaranye nka birindwi. Uyu munsi mpagaze neza harimo impinduka n'ubwo ntavuga uko bihagaze, gusa amenshi nakoreye arenga miliyoni mu biraka ndi gukora kuri ubu.”

Juno Kizigenza yatangaje ko mu myaka 2 ishize yakoraga ibiraka by'ibihumbi 5 byo kuririmba nyamara kubera gukora cyane, ubu ageza akorera miliyoni 2 ku kiraka kimwe

Wayz yatangaje ko mu mwaka wa 2016 yajyaga akora ibiraka byo kuririmba mu bukwe harimo n'icyo yigeze gukorera i Musanze ku 

Jono Kizigenza na Ariel Wayz bahamya ko banyuze mu nzira itoroshye kandi nubwo hakiri byinshi byo gukora ariko aho bari bahashima Imana

REBA HANO INDIRIMBO ''WAY'' YA ARIEL WAYZ FT JUNO KIZIGENZA

REBA HANO INDIRIMBO 'UMWALI' YA BUSHALI FT ARIEL WAYZ 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND