Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwiho kuba ari umufana ukomeye w'umuziki, yerekanye urutonde rw'indirimbo yakunze muri uyu mwaka wa 2021 ubura iminsi micye ukarangira. Uru rutonde rugizwe n'indirimbo 27 z'abahanzi b'ibyamamare batandukanye barimo Lizzo, Lil Nas X, Cardi B, Sean Paul, Shaggy n'abandi benshi.
Barack Obama yahoze ari Perezida w'igihugu cy'igihanganjye ku isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ndetse yaranaciye agahigo gakomeye akaba ariwe mwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu. Barack Obama uretse kuba ari umunyapolitiki, umunyamategeko n'umwanditsi w'ibitabo, asanzwe ari umufana w'umuziki ukomeye. Ibi byagiye bigaragara kuva yaba Perezida ko yagendaga yitabira ibitaramo byinshi, ndetse agakunda no kuvuga abahanzi akunda, ibi nibyo byatumye akora igikorwa ngarukamwaka aho agaragaza urutonde rw'indirimbo yakunze cyane mbere y’uko umwaka urangira.
Hashize igihe gito cyane Barack Obama yerekanye urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu 2021 rugizwe n'indirimbo 27 z'abahanzi batandukanye, yaba abo muri Amerika no hanze yaho. Indirimbo yaje ku mwanya wa mbere ni iyitwa “The Only Heartbreaker” y'umuhanzikazi Mitski ukomoka mu gihugu cy'Ubuyapani, akaba akorera umuziki we muri Amerika. Indirimbo ya kabiri yanyuze Obama ni “I Don't Live Here Anymore” y'itsinda The War On Drugs bafatanije na Lucius. Izindi zaje muri eshanu za mbere harimo “Tala Tannam” y'umuhanzi nyafurika kabuhariwe Mdou Moctar ukomoka mu gihugu cya Niger, “Magnolia Blues” ya Adia Victoria.
Mdou Moctar ukomoka muri Niger
Teddy Afrom ukomoka muri Ethiopia.
Umuhanzi wa kabiri ukomoka ku mugabane wa Afurika wabonetse kuri uru rutonde ni uwitwa Teddy Afro mu ndirimbo yise “Armash”. Mu ndirimbo zakunzwe cyane zagaragaye u ndirimbo 27 zanyuze Barack Obama harimo indirimbo “Rumors” y'umuhanzikazi Lizzo afatanije n'umuraperikazi Cardi B, “Montero” y'umuraperi Lil Nas X, “Go Down Deh” y'umuhanzikazi Spice yahurijemo ibyamamare nka Sean Paul hamwe na Shaggy. Abahanzi nka Allison Russel, Brandi Carlile na Isaiah Rashad hamwe n'umuraperi Nas nabo babonetse mu bahanzi bakoze indirimbo zikagera ku mutima wa Barack Obama.
Ikinyamakuru Times Magazine cyatangaje ko igikorwa Barack Obama yakoze yerekana indirimbo 27 yakunze mu 2021 ko ari igikorwa asanzwe akora buri mwaka, ndetse abahanzi bagaragara kuri uru rutonde bikaba bibaha amahirwe yo gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kuko abantu benshi baba bategerezanye amatsiko kureba urutonde rw'indirimbo Barack Obama yakunze.
TANGA IGITECYEREZO