Kigali

Bizagenda gute umutinganyi niyitabira irushanwa rya 'Mr Rwanda'?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2021 19:06
1


Impaka zabaye zose hagati ya kompanyi yitwa Imanzi Ltd n’abanyamakuru, ku bijyanye n’ikizakorwa igihe ‘umusore w’umutinganyi ubyiyemerera’ yaba yitabiriye iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda nyuma y’igihe kinini hari benshi babigerageza ariko bikanga.



Ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo ku basore bitwa ‘Imanzi Ltd’ biyemeje kuritegura.

Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ikizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari rudasambwa mu bandi. Abandi ngo ubwiza bw'umusore uburebera he?

Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

Rifunguye amarembo ku basore bari hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko. Gusa, riteguwe mu gihe hashize igihe humvikana abasore biyemerera ku karubanda ko ari abatinganyi.

Muri Kanama 2019, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nabonibo Albert yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi.

Icyo gihe yavuze ko azi neza ko abenshi babyakira nabi, ariko atari agishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we. Yahundagajwe ibitutsi, abandi bavuga ko ari amahitamo ye ntawe ukwiye kumutera amabuye.

Umukinnyi wa filime Umuhire Hugue yigeze kubwira INYARWANDA, ko yavutse asanga akunda abasore/abahungu bagenzi be. Kandi ko kubera ukuntu agaragara n’ukuntu avuga, hari abasore bajya bamutereta bazi ko ari umukobwa.

Nabonibo wiyemerera ko ari umutinganyi, mu Ukwakira 2019 yabwiye BBC ko gutangaza ko ari umutinganyi byatumye yirukanwa mu kazi k’ubucungamari yakoraga.

Ati: "Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuva babonye iriya nkuru [Icyo gihe ibinyamakuru byanditse inkuru ye] bamwe batangiye kutanyiyumvamo, boss we ntabwo yabyakiriye arampagarika”.

"Ubu ndi mu rugo kuko nategetswe kwegura kugira ngo bizagaragare ko ari jyewe weguye ku bushake".

Umuco mu Rwanda ntushyigikira ubutinganyi. Kandi amategeko ntabwo ahana abahuza ibitsina b'igitsina kimwe, ariko nta n’ubwo yemera kubashyingira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, kuri Century Park Hotel habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe na kompanyi yitwa Imanzi Ltd, igiye gutegura irushanwa ryo gushakisha Rudasumbwa mu Rwanda (Mister Rwanda 2021).

Muri iki kiganiro, havugiwemo byinshi birimo ibihembo bizahabwa umusore uzegukana ikamba, ndetse n’ibizagenderwaho kugira ngo umusore yiyandikishe. Rudasumbwa azahabwa imodoka ya Miliyoni 10 Frw n’inzu yo guturamo.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge z’uko hari abasore biyemerera ko ari ‘abatinganyi’ bashobora gukumirwa muri iri rushanwa, abandi babaza uko byagenda igihe bavumbura ko hari umusore w’umutinganyi witabiriye.

Umuyobozi Wungurije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear, yavuze ko bazi neza ko zimwe mu mbogamizi bazahura nazo muri iri rushanwa harimo n’iki kibazo cy’uko hari umusore w’umutinganyi ushobora kwitabira irushanwa.

Avuga ariko ko batekereza ko mu gihe cy’iminsi 14 abasore bazamara mu Itorero ry’Igihugu batozwa, ‘umutinganyi’ azaba yamenyekanye.

Ati “Iminsi 14 twateganyije yo mu Itorero ry’Igihugu hariya umusirikare cyangwa Sergent uri kumutoza azamutwereka. Niko tubitekereza…"

"Nakubwiye ko ibintu byacu bishingiye ku bintu bitatu n’umuco nawo urimo. Ubwo rero umuco wacu mu gihe Igihugu kitarabyemera ko biba itegeko kikaba umugisha, twebwe ntabwo tuzabyemeza. Ntabwo tuje guhanga ibishya mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’iminsi 14 bazafata umwanya wo gukurikirana no kugenzura neza, kugira ngo bamenye niba koko Rudasumbwa bagiye guha ikamba yujuje ibisabwa.

Yunganirwa n’Umujyanama ukuriye kwamamaza muri Imanzi Ltd, Mugisha Innocent, uvuga ko iki atari ikibazo kuri bo, kuko n’irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka ritarahura n’iki kibazo nk’iki cy’aho umukobwa yiyemerera ko ari umutinganyi.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tom Transfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène avuga ko babanje gushidikanya ku  gutera inkunga iri rushanwa. Avuga ko icyo yamenye ari uko iri rushanwa ritaje guteza imbere ubutinganyi kandi ritaje no kubwubaka.

Avuga ko Akanama Nkemurampaka ari ko gafite akazi gakomeye mu kuzamenya neza niba koko Rudasumbwa ugiye gutorwa atari umutinganyi, kuko si byo bibaraje inshinga. 

Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses [Uri hagati] yavuze ko Akanama Nkemurampaka ari ko gafite igisubizo cya nyuma ku musore bishobora kugaragara ko ari umutinganyi


Umuyobozi Wungirije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear, yavuze ko bataciye iteka ku batinganyi, ariko ko bafite icyizere cy’uko mu gihe 14 bari mu Itorero ry’Igihugu bazaba bamumenye


Imodoka 'Mr Rwanda' azahabwa ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw

Abasore bazajyanwa mu Itorero ry’Igihugu, aho bazatozwa na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Steven brown3 years ago
    Uburyo bwo kwiyandikisha ni gute ?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND