Kigali

Gutanga ibihembo Rwanda Influencer Awards byasubitswe ku munota wa nyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2021 17:20
1


Abategura ibihembo bya Rwanda Influencer Awards batangaje ko bafashe icyemezo cyo gusubika umuhango wo gutanga ibi bihembo.



Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, muri Century Park Hotel hari hateganyijwe umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya mbere.

Ibi bihembo bihatanyemo ibyamamare mu ngeri zinyuranye bavuga rikumvikana, yaba abakoresha Twitter, Instagram, abanyamakuru bo kuri Televiziyo n’abandi. Abategura ibi bihembo bari batumiye abantu 150 mu muhango wo kubitanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, abategura ibi bihembo bavuze ko bafashe icyemezo cyo kubisubika “Mu gihe tugitegereje amabwiza agenga ibitaramo azatangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.”

Abategura ibi bihembo bavuga ko mu minsi iri imbere bazatangaza itariki bazatangiraho ‘ibi bihembo’.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Mu ngamba zafashwe harimo ko ibitaramo n’utubyiniro bisubikwa.

Iyi nama yavuze ko ‘Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere.’

Umuhango wo gutanga ibihembo usubitswe nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, hasojwe icyiciro cy’amatora yo kuri internet mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards cyasojwe.

Abatsinze mu cyiciro cy’amatora ni abantu 10 barimo umunyamideli Shaddyboo, Pamela Mudakikwa, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio, Nishimwe Rose, Gratien Niyitegeka [Seburikoko], umuhanzi Mico the Best, Japhet na Etienne, Joyce na Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Ibyiciro bihatanye muri Rwanda Influencer Awards 2021:

1. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers]

Mbabazi Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), Rukundo Patrick (Paycope), Uwase Claudine Muyango, Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na Ishimwe Claude.

2.Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers]

Luckman Nzeyimana, Angelbert Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio, Oswakim Mutuyeyezu, Butera Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi.

3. Ibyamamare mu muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers]

Mugisha Emmanuel [Clapton], Kamirindi Joshua, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Japhet&Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka.

Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody, Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Bamenya, Usanase Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz.

4.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers]

Murungi Sabin [Isimbi], Nyarwaya [Yago], Rose Nishimwe, Dashim [Dash Dash] na Irene Murindahabi

5.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]

Turahirwa Moses [Moshions], Niyitanga Olivier [Tanga Design], Izere Laurien, The Mackenzie [Zoë], Joyce Designer, Miss Mutesi Jolly, Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa], Miss Nishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole.


Ibirori byo gutanga ibihembo Rwanda Influencer Awards byasubitswe habura amasaha macye ngo bitangwe.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zouzou3 years ago
    Nonese mu batsinze bazwi ko ari Shaddyboo, Seburikoko na Pamela gusa abandi batsinze gute kandi bari bafite amajwi make ugereranyije n’abandi, urugero nka Sam Karenzi yarafite amajwi menshi akubye gatatu aya Bibio none ntagaragara mu batsinze? Please show us the votes numbers



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND