RFL
Kigali

Ni wo muzuko wa La Liga: Klyan Mbappe muri Real Madrid, Erling Haaland muri Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2021 14:52
0


Ibiganiro bigeze kure ndetse n’abari muri iyo nkundura yo kujyana Mbappe na Haaland muri shampiyona ya Espagne bayiri bubi, ku buryo uko byagenda kose mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2022 nta gisibya La Liga izongera guhangwa amaso n’Isi yose.



Umufaransa Klyan Mbappe n’umunya-Norvege Erling Braut Haaland bafatwa nk’abakinnyi b’ikiragano gishya nyuma ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi basa n’abari gutamba bava mu kibuga.

Shampiyona ya Espagne yakurikirwaga na benshi ku Isi ubwo yakinagamo Cristiano na Messi, gusa aho bahaviriye ntigishishikaza benshi ndetse n’amakipe yaho amwe yatangiye gusubira hasi ku buryo iyi shampiyona izwi nka ‘La Liga’ bigaragarira buri wese ko urwego rwayo rwasubiye hasi.

Benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru bemeza ko kugira ngo iyi shampiyona izongere gukurura abayireba ndetse ubwayo yiyubake bifatika, ari ukugura abakinnyi bagezweho ndetse bahanzwe amaso na buri wese nk'uko byari bimeze igikinwamo na Cristiano na Messi.

Kugarura muri Espagne aba bakinnyi bari kugana mu zabukuru biragoye, igikenewe ni ugushaka abakinnyi bafite izina rikomeye ariko bakiri bato.

Byatangajwe kenshi ko Klyan Mbappe ukinira PSG kuri ubu yagiye agirana ibiganiro na Real Madrid kugira ngo ashake uko yayerekezamo, ndetse na Perezida w’iyi kipe, Perez yijeje abafana ko azagura uyu rutahizamu ufatwa nk’umusimbura w’ejo hazaza wa Cristiano Ronaldo muri iyi kipe.


Ku ruhande rw’umukinnyi ubwe, arashaka kwerekeza muri Espagne aho yiteze kuzahabwa agaciro n’umwanya kugira ngo ayobore ubusatirizi bw’iyi kipe y’ubukombe ku Isi ndetse anashake uburyo yakwegukana Ballon d’Or.

Mbappe w’imyaka 22 y’amavuko, yanze kongera amasezerano muri PSG anamenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko ashaka kwerekeza ahandi, ndetse bihumira ku mirari ubwo PSG yaguraga Messi n’abandi bakinnyi bakomeye mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Amakuru ahari kandi yizewe yemeza ko Mbappe yamaze kumvikana na Real Madrid ndetse muri Mutarama 2022, uyu mukinnyi azasinya imbanzirizamasezerano, akazayerekezamo ubwo shampiyona izaba irangiye, nawe asoje amasezerano afite i Paris.

Undi mukinnyi bivugwa ko azerekeza muri shampiyona ya Espagne ni rutahizamu wa Borussia Dortmund n’ikipe y’igihugu ya Norvege, Erling Haaland wifuzwa na FC Barcelona.


Nubwo Manchester United igicungiye hafi uyu mukinnyi, Perezida wa FC Barcelona Laporta yatangaje ko mu mpeshyi y’umwaka utaha azagurira iyi kipe umukinnyi ukomeye kandi bikavugwa ko ari Haaland.

Uyu mukinnyi ufatiye runini Dortmund, ari gushakwa cyane na Manchester United yifuza kumugura mu mpeshyi gusa bizayigora kuko Haaland ashaka Barcelona kuruta kujya mu Bwongereza.

Amakuru aturuka muri Espagne avuga ko abahagarariye uyu mukinnyi baganiriye n’ubuyobozi bwa Barcelona bagira ibyo bumvikanaho ku hazaza h’uyu mukinnyi wifuzwa i Catalonia mu mpeshyi.

La Liga yasubirana ubuzima ibonye aba bakinnyi kuko bakongera kugarura ubushyuye muri Espagne ndetse bigatuma abantu bongera kugira inyota yo kuyikurikira.


Byitezwe ko muri Mutarama 2022 hashobora gutangazwa imbanzirizamasezerano z’aba bakinnyi muri aya makipe yo muri Espagne.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND