RFL
Kigali

Koreya ya Ruguru: Abaturage basabwe kumara iminsi 11 badaseka batanizihiza iminsi mikuru yabo y’amavuko

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:17/12/2021 10:53
0


Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un ubusanzwe uzwiho kugira udushya twinshi yategetse abaturage kutagaragaza ibimenyetso by’ibyishimo bakamara iminsi 11 badaseka, batanywa ibisindisha, batanizihiza iminsi mikuru yabo y’amavuko uzabirengaho azirengera ingaruka zabyo.



Ni mu gihe Koreya ya Ruguru yibuka urupfu rwa Kim Jong Il wategetse Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 kugeza apfuye mu 2011, hanyuma asimburwa n'umuhungu we wa gatatu akaba n’umuhererezi iwabo umuyobozi w'iki gihe wa Korea ya Ruguru

Ni itegeko yatanze kubera ko iki gihugu cye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 cyibuka imyaka 10 ishize uwahoze ari Perezida ndetse akaba se Kim Jong- il amaze apfuye. Abaturage basabwe kubahiriza iri tegeko cyangwa bagahura n'ingaruka zirimo kuburirwa irengero.

Umunyakoreya y'Amajyaruguru ukomoka mu mujyi wa Sinuiju uhana imbibi n'amajyaruguru y'uburasirazuba yatangarije Radio Free Asia (RFA) ati: "Mu gihe cy'icyunamo, ntitugomba kunywa inzoga, guseka cyangwa kwishora mu myidagaduro".

Mu gihe icyunamo cyakozwe buri mwaka kuri Kim Jong Il ubusanzwe cyari iminsi 10, uyu mwaka hazaba iminsi 11 yo kwibuka imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye.

Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko guhera mu ntangiriro z'uku kwezi abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye. Ni inshingano idasanzwe y'ukwezi kuri polisi, abashinzwe kubahiriza iri tegeko ntibashobora gusinzira na gato.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye, intara zitandukanye zo muri Koreya ya Ruguru zirimo gukora imurikagurisha rye no gukora ibitaramo mu kumwibuka. Kim Jong Il yapfuye azize indwara y'umutima kuwa 17 Ukuboza 2011 afite imyaka 69 nyuma yo gutegeka igihugu mu gihe cy'igitugu gikabije.


Kim Jomg Il se wa Kim Jong-un

Kim Jong-un Perezida wa Korea ya Ruguru uzwiho amategeko akakaye

Abaturage bahuye bizihiza uyu muhango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND