Abanyamahirwe bagura ifatabuguzi rya CANAL + bakomeje gutsindira ibihembo bitandukanye birimo televiziyo, telefoni n’ibindi bishimishije muri tombora ‘Noheli Ishyushye’ ya Canal+ Rwanda izasozwa taliki 31 Ukuboza 2021.
Iyi
tombora iri muri poromosiyo CANAL+ yageneye abakiriya bayo, mu rwego rwo
kubafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye. Umukiriya wa
CANAL+ uguze ifatabuguzi ari guhita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose,
akaninjira ako kanya muri tombora izatangwamo Moto nk’igihembo nyamukuru.
Mukabahire
Beata uri mu banyamahirwe batomboye Televiziyo ya puse 43, yagaragaje ibyishimo
afite ndetse aboneraho no gukangurira abanyarwanda kurushaho kwitabira iyi
Tombola.
Mukabahire nyuma yo gutombora Televisiyo ya puse 43
Yagize
ati «Nshimishijwe no kuba natomboye SmartTV ya puse 43. Nari naguze
ifatabuguzi ry’ibihumbi 10,000Rwf ndetse nongezwa n’iminsi 15 ndeba amashene
yose ya CANAL+. Mu bihembo nabonye hano harimo na MOTO ndetse nayo niteguye
kuyitsindira kuko ngiye kongera ngure ifatabuguzi rya CANAL+ »
Uwizeyimana
Jean Baptiste watomboye Telefoni ya SAMSUNG S20, nawe yavuze ko yatunguwe no
kwisanga mu banyamahirwe muri iyi Tombola, ndetse ashishikariza abantu kujya
bagura ifatabuguzi hakiri kare.
Uwizeyimana Jean Baptiste ashyikirizwa Telephone n'ubuyobozi bwa CANAL+
Yagize ati « Ntabwo hari hashize igihe kinini nguze Decoderi ya CANAL+. Kugira ngo ninjire muri iyi tombola, nari naguze ifatabuguzi rya 10,000Rwf kugira ngo ndebe ibiganiro bicukumbuye ndetse n’amakuru agezweho ku mashene ya CANAL+. Ubusanzwe ngura ifatabuguzi hakiri kare nkaba nshishikariza n’abandi kujya bagura hakiri kare. »
Rwigema
Paterne ukora mu ishami rishinzwe kwamamaza no kwita ku bakiliya ba CANAL+, yavuze ko ibihembo bigihari ndetse ashimangira ko buri wese uguze ifatabuguzi
aba yinjiye muri Tombola ako kanya.
Yasoje
yibutsa abantu ko umukiriya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana
iduka rya CANAL+ rimwegereye, cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa aho kuri
MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda
(*500*7#), cyangwa se Ecobank Mobile App.
TANGA IGITECYEREZO