RFL
Kigali

Producer Chrisy Neat wo mu Ibisumizi yatangaje uko yagizwe umukinnyi w’Imena muri filime ‘i Bwiza’ yamurikiwe kuri Canal Olympia

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/12/2021 15:20
0


Producer Chrisy Neat wo muri studio Ibisumizi ya Riderman akaba no mu bari n’abategarugori mbarwa bakora umwuga wo gutunganya umuziki mu Rwanda, yatangaje uko yisanze ari we mukinnyi w’Imena muri filimi ‘i Bwiza’ yakinnyemo neza. Ni filime igaruka ku buzima bukomeye abahanzi banyuramo umunsi ku wundi.



Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] akomeje kuzamuka neza mu muziki nk’umuririmbyi kandi unawutunganya wanabyigiye mu ishuri rya Nyundo. Nyuma y'uko asanzwe ari umukinnyi w’Ikinamico 'Ni Nyampinga' igaruka ku buzima burimo inyigisho kuri ba Nyampinga b’u Rwanda, yakinnye bwa mbere muri filime yitwa ‘i Bwiza‘ ari nawe mukinnyi w’Imena.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Chrisy Neat yagarutse ku buryo yisanze ari we mukinnyi w’Imena n'ukuntu yahuye na Clemence Nahimana nyiri filime ‘I Bwiza’ yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021. Yagize ati:

Clemence twigeze gukorana muri 'Ni Nyampinga', urumva rero yari azi ukuntu nkina mu ikinamico ariko atarambona muri filime. Amenyesha ko yifuza ko twakorana bwa mbere, ikintu yambajije cyari 'niba nzi igare', arongera arambaza ngo 'uzi kuririmba gakondo?', arangije ambwira ko yifuzaga umuntu umeze nka njye. Ikibazo yari afite cyari 'niba mbishoboye'.

Yasabye abantu kutazacikwa n'iyi filime ‘i Bwiza’ ati: ”Bazarebe iyi filimi kuko irimo inyigisho cyane noneho no ku bahanzi. Ikindi yigisha abantu kwihangana irimo.” Iyi filime yateguwe kandi ikurikiranwa na Nahimana Clemence, umwanditsi wa filimi n'ikinamico wabigize umwuga. Filimd 'I Bwiza' yamurikiwe muri Canal Olympia mu gikorwa kitabiriwe n’abarimo n’Intumwa ya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, umunyarwenya Clapton Kibonge n'abandi.


Chrisy Neat wishimiye gukina muri filime 'I Bwiza' ya Nahimana Clemence


Chrisy Neat mu imurikwa rya filime 'I Bwiza' akinamo ari umukinnyi w'imena


Nahimana Clemence nyiri filimi 'I Bwiza' yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia


Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye imurikwa ry'iyi filime

REBA HANO AGACE GATO KAMAMAZA FILIME 'I BWIZA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND