RFL
Kigali

Kigali: Umwarabu yakandagiye umuriro azi ko afashe feri imodoka yari atwaye yinjira muri CHIC ikomeretsa abantu inangiza byinshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2021 12:19
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ahagana saa Tanu z'amanywa, imodoka yari itwawe n'umugabo w'umwarabu ivuye muri Parikingi iri gusohoka, yinjiye mu nyubako ya CHIC iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati nyuma y'uko umushoferi wari uyitwaye yibeshye agakandagira umuriro azi ko afashe feri.



Umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Josue Umukundwa wageze ahabereye iyi mpanuka muri iki gitondo, yasanze iyi modoka yinjiye neza mu nyubako ya CHIC. Amakuru yahakuye ayahawe n'abaturage babyiboneye ni uko umugabo w'umwarabu wari uvanye iyi imodoka muri Parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yakandagiye umuriro azi ko afashe feri, maze imodoka ihita yirukanka ku muvuduko mwinshi cyane yinjira mu nyubako ya CHIC.

Iyi modoka yagonze umusekirite wari uri mu kazi kuri iyi nyubako arakomereka cyane ndetse hanakomereka umugore wari uri kumwe mu modoka n'uyu mugabo wari utwaye iyi modoka nk'uko twabitangarijwe n'umuturage twahasanze. Umwe mu bari bahari yabwiye InyaRwanda.com uko byagenze. Ati ”Imodoka yari iparitse muri parikingi aho kugira ngo afate feri yakandagiye umuriro bityo ahita yinjira muri CHIC agonga umusekirite arakomereka cyane n’umugore bari bari kumwe mu modoka nawe yagize ikibazo".

Icyakora kugeza ubu nta muntu wahitanywe n'iyi mpanuka ndetse n'umushoferi wari uyitwaye ntacyo yabaye. Ku rundi ruhande ariko iyi mpanuka yangije ibintu byinshi cyane dore ko yagonze iduka ry'imyenda n'irindi rikorerwamo ubucuruzi bujyanye na 'Printing' ikangiza za mudosobwa nyinshi n'ibindi bikoresho. Yanangije cyane iyi nyubako aho ibirahure byamenaguritse bikomeye. Polisi yahise igera ahabereye iyi mpanuka ndetse umunyamakuru wacu avuga ko ari kuhabona n'imbangukiragutabara.

Iyi modoka yinjiye muri CHIC yangiza byinshi inakomeretsa abantu babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND