Kwiga Siporo, kuyikina, kuyibamo byose bikwemerera kuba uwayo gusa bikaguhira iyo ubifitiye impano ndetse uko ubibamo umwaka ku wundi ukagenda ukura.
Umupira
w'amaguru muri iki gihe nk'ibindi bice bitandukanye wakunze gukoresha ndetse
hari aho bikiri ko bamwe bagikoresha abo hakurya y'amazi kugira ngo babone
umusaruro, gusa hari n'ibimenyetso ko ibi byaba byaratangiye kugabanyuka. Usibye
no gukoresha abo hakurya y'amazi, umupira wa Afurika waranzwe no kubamo abantu
batawuzi ahubwo ugasanga icyizere gusa n'ikimenyane ni byo bitumya bahabwa ubushobozi kandi
umupira w'amaguru si uko ukora.
Kuva
tariki 12 Werurwe 2021 haraye inkuru y'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru
muri Afurika CAF ribonye umuyobozi mushya nyuma y'igihe kitari gito ubwo iri
shyirahamwe ryari rifitwe na ISSA Hayatou kuva mu 1988 kugera mu 2017, asimburwa
na Ahmad Ahmad utaratinzeho. Kuva icyo gihe, abenshi batangiye kuvuga ko CAF
ibonye umuyobozi uzi ibya siporo by'umwihariko ya Afurika byatumaga bamwe
batangira gushyira agatima impembero.
Icyizere ni cyose muri ruhago ya Afurika
Patrice
Motsepe yafashe ikipe ya Mamelodi Sundowns mu 2003 byanatumye iyi kipe itangira
kuzamura urwego ndetse no kubakira ubushobozi bamwe mu bakinnyi b'imbere mu
gihugu, bituma amakipe yo muri iki gihugu ava ku rwego rwo gukina ashaka
amafaranga y'imbere iwabo ahubwo ko bashobora no guhatana ku ruhando
mpuzamahanga.
Tariki
27 Kamena uyu mwaka ni bwo mu Rwanda hasakaye inkuru ko Nizeyimana Olivier
Mugabo wari usanzwe ayobora ikipe ya Mukura victory Sport yatorewe kuyobora
ishyirahamwe ry'umukino w'amaguru mu Rwanda.
Abanyarwanda bari bamaze igihe bavuga ko FERWAFA ikorera i Remera igomba
kujyamo umuntu umenyereye umupira w'amaguru, ndetse uwumazemo igihe kuruta Rtd
Brig Gen Sekamana wayoboraga iyi nzu ariko akaza kwegura muri Mata. Nizeyimana
Olivier Mugabo usanzwe ari umufana wa FC Barcelona ufite ibyangombwa, yari
anamaze imyaka isaga hafi 10 ari umuyobozi wa Mukura Victory Sport
wanayifashije kwegukana igikombe cy'Amahoro mu 2018.
Samuel
Eto'o nta n'icyumweru gishize atorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira
w'amaguru muri Cameroun ku myaka ye 40 gusa. Samuel Eto'o yabaye Kapiteni
w'ikipe y'igihugu ya Cameroun igihe kinini ndetse anafatwa nka rutahizamu
Afurika yagize yewe no ku ruhando rw'isi. Samuel Eto'o yasezeye mu ikipe
y'igihugu ya Cameroun mu mwaka wa 2014, gusa kuri ubu umupira wa Afrika ndetse na Cameroun
umuhanze amaso.
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino y'igikombe cya Afurika itangire muri Cameroun tariki 12 Ukuboza 2021, igihugu cya Nigeria cyatakarije icyizere uwari umutoza w'ikipe y'igihugu yabo Gernot Rohr wari umaze imyaka isaga itandatu, ahubwo ikipe bayiha abenegihugu. Uyu mutoza ukomoka mu Budage, yasimbuwe na Augustine Eguavoen ari na we uzayijyana mu mikino y'igikombe cya Afurika.
Iyo urebye mu
bantu uyu mutoza azaba ari kumwe nabo usangano Salusu Yusuf Paul Aigbogun,
Joseph Yobo, Augustine Jay Jay Okocha na Nwankwo Kanu, bose bakaba baritangiye umupira
w'iki igihugu mu myaka yatambutse.
Pitso John Hamilton Mosimane n'umwe mu batoza b'abanyafurika bakomeje kwerekana ubushobozi nk'ubwa bamwe bakomoka hakurya y'amazi banyuze kuri uyu mugabane ndetse hari na benshi arusha. Pitso Mosemane yamenyekanye cyane mu ikipe ya Mamelodi Sundowns kuva mu 2012 kugera mu 2020 ubwo mu 2016 yegukanaga igikombe cya CAF Champions League batsinze Zamalek ibitego 3-1.
Icyo gihe kandi Pitso
Mosemane yagizwe umutoza wa 10 ku Isi mwiza na IFFHS. Mu 2020 yerekeje muri Al
Ahly nayo ahita ayifasha kwegukana igikombe cya 9 cya CAF Champions League.
Mosemane ubu ni umwe mu batoza ikipe hafi ya zose zo muri Afurika zakifuza ko
azibera umutoza.
Tariki
26 Kanama 2021 ni bwo Benjani Mwaruwari umunyabigwi w'ikipe y'igihugu ya
Zimbabwe yagize umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ari na ho yatangiriye
inshingano ze nk'umutoza. Benjani Mwaruwari wamenyekanye cyane muri Manchester
City iyo uvuze Zimbabwe mu mupira w'amaguru uyu mugabo ahita agaruka mu matwi
ya benshi, muri Mutarama umwaka utaha azaba yungirije Zdravko Logarusic mu
mikino y'igikombe cya Afurika. Benjani Mwaruwari w'imyaka 43, muri iki cyumweru
kandi yagizwe utoza mukuru w'abatarengeje
imyaka 23 ba Zimbabwe.
Tariki
13 Ukuboza uyu mwaka ikipe y'igihugu ya Guinea yahaye akazi Kaba Diawara ko
kuba umutoza mukuru aho inshingano ze zizatangirira mu mikino y'igikombe cya Afurika
kizabera muri Cameroun. Kaba Diawara wakiniye amakipe arimo Arsenal na PSG
yakiniye ikipe y'igihugu ya Guinea, none kuri ubu inshingano ze z'ubutoza ku
ruhando mpuzamahanga azitangiriye mu rugo.
Ibi turi kuvuga igihugu cya Algeria kiri mu babitangiye mbere dore ko iki gihugu gifite agahigo ko kumara imikino 33 kidatsindwa ndetse umupira wabo ubu uri ku murongo byanatumye kuri ubu ari bo babitse igikombe cya Afurika giheruka. Ikipe nkuru ya Algeria itozwa na Djamel Belmadi w'imyaka 45 ndetse wanakiniye iki gihugu. Kuva mu 2018 ni bwo uyu mutoza yahawe Algeria ndetse na n'ubu ntaratsindwa. Djamel yakiniye Algeria kuva mu 2000 kugera mu 2004, none ubu icyizere cya Algeria cyose kimuri mu biganza.
Si uwo gusa kuko ikipe y'imbere mu gihugu (Algeria) ya CHAN nayo itozwa na Madjid Bougherra umwana wa Algeria kuri ubu ufite imyaka 39 y'amavuko, yasezeye gukinira Algeria mu 2015 ndetse kuri ubu akaba yafashije Algeria kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Arab Cup.
TANGA IGITECYEREZO