Abategura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards igiye kuba ku nshuro ya munani, batangaje ko mu bihembo bazatanga harimo imodoka.
Mu kiganiro cyabereye kuri Hill View
Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, abategura iki gikorwa
basobanuye birambuye uko kizagenda kuva ku munsi wa mbere kugeza kirangiye.
Bavuze ko bihaye igihe cy’amezi atatu
uhereye uyu munsi bateguza iki gikorwa kugira ngo rubanda bumve neza gahunda
ihamye bafite.
Ni ibihembo bavuga ko byubakiye ku
kuzamurira ubushobozi abakinnyi ba filime, abazitunganya n’abandi. Binagamije
kuzamura urwego rwa cinema mu Rwanda, kwishimira ibyagezweho no gutuma cinema
yo mu Rwanda imenyekana ku rwego Mpuzamahanga.
Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo
bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga.
Mu 2020, byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.
Kuri iyi nshuro, ibi bihembo
byubakiye ku nsanganyamatsiko yo guhuza ‘umuco wanjye’ n’amajwi n’amashusho.
Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho
Arts, yavuze ko kuri iyi nshuro bazatanga ibihembo byinshi, aho umukinnyi
w’umugore/umugabo ukunzwe n’Abanyarwanda [People’s Choice] azahembwa imdoka.
Avuga ko uwa kabiri azahembwa sheki y’amafaranga atatangaje ingano yayo.
Uyu muyobozi yavuze ko kuri iyi
nshuro abantu bakwiye kwizera ko iyi modoka izatangwa, bitandukanye n’ikindi
gihe byigeze kuvugwa ko bazatanga imodoka ariko ntibikorwe.
Ati “Imodoka hari ikindi gihe yigeze
kuvugwa ariko ntabwo twigeze tuyivugaho nk’ahantu nk’aha kubera ko ikosa
ryabayeho yavugiwe mu gikari bihita binasohoka, haba impamvu zituma isubira mu
gikari…”
“Uyu munsi kuko tubivuze uwo
mufatanyabikorwa ntabwo ateye atyo, nta n’ubwo ubu yakisubira ngo byemere bitewe
n’amasezerano dufitanye.”
Jackson avuga ko umuterankunga bamaze
kuvugana ‘kandi ntiyakwisubira’. Avuga ko abantu bakwiye kwitabira ibi bihembo,
kandi ko hazaba harimo icyiciro cy’amatora yo kuri internet ari nayo azagena
uzatsinda muri ‘People’s Choice’.
Anavuga ariko ko hari Akanama
Nkemurampaka kazemeza filime zizahatana, ndetse n’abazegukana ibihembo mu
byiciro 32 by’abahatana bivuye kuri 23.
Kuri iyi nshuro ya 8, Rwanda
International Movie Awards izafatanya na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’Inteko
n’Umuco.
Guhera ku wa 20 Ukuboza 2021, abantu
bazaba bemerewe gutangira kwandikisha filime zabo bashaka ko zizahatana muri
iki gikorwa. Iyi gahunda izamara ukwezi kumwe.
Ku wa 4 Mutarama 2022, hazaba ijoro
ryo kugaragaza no guhitamo abahatana muri ibi bihembo. Tariki 4 Gashyantare 2022 hazaba igikorwa cy’aho
abakinnyi ba filime bazagenda bazajya ahantu hatandukanye biyereka abaturage. Tariki
3 Werurwe 2022, nibwo ibi bihembo bizatangwa.
Mucyo Jackson yavuze ko imodoka izahabwa
uzaba uwa mbere mu cyiciro cya People’s Choice naho uza uwa kabiri azahabwa
sheki y’amafaranga
Ushinzwe imigendekere y’igikorwa Amir
Mbera, yavuze ko ibi bihembo bigamije gutera iteka abagira uruhare mu guteza
imbere cinema Nyarwanda barimo aba Producer, abakinnyi ba filime, abaziyobora n’abandi
Uhereye ibumoso: Ushinzwe imigendekere y’igikorwa Amir Mbera, Mucyo
Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibi bihembo, n’Umukinnyi wa filime
Sugira Fofo Ushinzwe Itangazamakuru muri ibi bihembo
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATEGURA IBI BIHEMBO
AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO