RFL
Kigali

Kumenyesha RDB mbere y’iminsi 10: Bimwe mu byo abategura ibitaramo basabwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2021 16:59
0


Inama yateranye ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yafashe umwanzuro w’uko ibitaramo n’utubyiniro bifungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 cyane muri iki gihe Abanyarwanda bitegura kwinjira mu minsi Mikuru.



Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu Ukwakira 2021. Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, harimo ingingo ivuga ko ‘Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n'Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).’

Ku gicamusni cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, bamwe mu bagize guverinoma bagiranye ikiganiro cyibanze ku ngamba nshya zo gukomeza guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi mukuru w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yasabye abafite Hoteli gukomeza kwibutsa ababagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kumenya neza igihe bagomba kumara mu gihe cy'akato.

Avuga ko ba mukerarugendo basura u Rwanda bagomba kubanza kwipimisha mbere y'uko bafata urugendo. Uyu muyobozi yavuze ko abategura ibitaramo/konseri bagomba kumenyesha RDB mbere y’iminsi 10. Yanavuze ko amabwiriza arambuye baza kuyatangaza.

Ati “Icya nyuma nagarukaho ni abategura konseri, aho tubasaba nk'uko bisanzwe kudusangiza amakuru mbere iminsi 10 'adress' barayizi ariko turaza no gutanga inyandiko isobanura bino byose aho ayo makuru agomba gutangwa."

Akomeza ati “Tukaba rero tubasaba y'uko ibikurikizwa ari ukureba ibipimo bya Covid-19 ndetse no kureba ko abantu bagana muri ibyo bikorwa bakingiwe 'doze' zose ziteganwa.”

Yunganiwe n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera wavuze ko ibitaramo/konseri byari byarateguwe ibizaba ari ibifite uruhushya.

Ati “Ibitaramo by'umuziki no kubyina cyangwa se Nights Clubs birafunze ibyo byumvikane ko ibintu byahindutse ariko noneho ku bijyanye na konseri zari zarateguwe byumvikane ko izizakorwa ari izifite uruhushya.”

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko abagaragaweho Covid-19 muri iyi minsi ari abitabiriye ibirori bitandukanye, n’abandi bagiye bahurira ahantu hafunganye byatumye guverinoma ikaze ingamba zo kwirinda Covid-19.

Minisitiri Ngamije avuga ko abantu 6 ari bo basanze baranduye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron mu bagenzi 23 basuzumwe. Avuga ko Leta yakajije ingamba kugira ngo 'igihugu kidasubira mu bihe by'ibyintangiriro yo mu 2020'.

Ngamije avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda no kubahiriza neza aya mabwiriza. Akavuga ko byari bisigaye bigaragaza ko abantu bari baradohotse, ntibambare agapfukamunwa, abandi bari ahantu hacucitse.

Akavuga ko n'ubwo Leta yakoze ibishoboka mu guhangana n'iki cyorezo harimo gukingira umubare munini ariko abantu bakwiye gushyira imbere gukomeza kwirinda cyane.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ashima Abanyarwanda uburyo bitwaye muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19, byatumye u Rwanda rushyigikirwa ku rutonde rw'ibihugu byitwaye neza mu guhangana n'iki cyorezo.

Akibutsa abaturage batarikingiza Covid-19 kwitabira iki gikorwa kiri kubera mu matsinda. Ati "Turasaba abanyarwanda ko muri ibi byumweru bibiri biri imbere bakingiza kuko inkingo zarabontse mu buryo bushoboka."

Ashima uburyo abatuye Umujyi wa Kigali uri kwitwara mu kwikingiza Covid-19, ariko kandi ko abo mu Ntara y'Uburengerazuba ntibarumva neza iki gikorwa. Ni ibintu avuga ko inzego, abaturage n'abandi bakwiye kugira ibyabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Uyu muyobozi avuga ko buri wese wateguye ibirori, ibitaramo n'ibindi akwiye kugenzura neza niba abantu yatumiye barikingije Covid-19 kandi bipimishije mbere y'uko umunsi nyirizina ugera.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Omicron yandura vuba, agasaba buri wese kumva ko akwiye gukomeza gukaza ingamba mu kwirinda iki cyorezo, harimo nko kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba kenshi n'ibindi byose bisabwa mu kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko n'ubwo Abanyarwanda bari kwinjira mu minsi mikuru bakwiye no kwibuka icyorezo gihari, bityo ko atari umwanya wo 'kuregeza' mu kwirinda iki cyorezo.

Yasabye abacuruzi guhana intera, kandi bakibutsa buri wese ubagana gukaraba intoki mbere y'uko yinjira mu iduka.

Agasaba ko urubyiruko ruri muri 'Youth Volunteers' gukorera cyane ahari ubucuruzi bucucitse kugira ngo bibutse buri wese ugana iduka kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko imibare y’abandura Covid-19, ikomeje kuzamuka asaba buri wese gukaza ingamba


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimye uburyo Abanyarwanda bari kwitwara mu rugamba rwo guhangana na Covid-19 asaba abatarikingiza kubyitabira

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Béata U. Habyarimana yasabye abacuruzi kongera kwibutsa ababagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko konseri zizemererwa kuba ari izifite uruhushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND