Umunya-Argentine Sergio Aguero wakiniraga FC Barcelona yahisemo gusezera umupira w'amaguru imburagihe kubera ibibazo by'ubuzima.
Mu
muhango wari witabiriwe n'abakinnyi b'ikipe ya mbere ya FC Barcelona, umuyobozi
wa FC Barcelona, uwa Atletico Madrid n'umutoza Pep Guardiola wamutoje muri Manchester City, Kun Aguero yahisemo gusezera umupira w'amaguru kubera indwara y'umutima. Mu kiniga cyinshi Aguero yagize ati: "Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko nafashe umwanzuro wo
gusezera ku mupira w'amaguru burundu. Ni icyemezo maze iminsi 10 mfashe n'ubwo
kubyakira bingoye".
Abajijwe
icyo atazibagirwa mu gihe yari amaze muri Barcelona, Kun Aguero yatangaje ko
yashimishijwe n'abafana iyi kipe ifite ati: "Natunguwe n'abafana b'iyi kipe
uko banyakiriye byari agatangaza, ibihe byiza nabanyemo n'abakinnyi, abakinnyi
bakiri bato nabyo sinabyibagirwa, gusa byose birarangiye".
Abajijwe
uko yiyumvise ubwo bamubwiraga ko atazongera gukina, yavuze ko byari ibintu
bikomeye. Ati: "Ntakubeshye mu byumweru bibiri byari bikomeye ndibuka ubwo
nakoraga ikizamini cya mbere, bambwiye ko bigoye kuba nakomeza gukina ndetse ko nkwiye kuba nahagarika umupira w'amaguru, ariko njye
sinabyumvaga gusa ubu ndimo ndagenda mbyakira".
Muri Manchester City niho yagiriye ibihe byiza
Aguero
w’imyaka 33 ubu ahanganye n’ibibazo by’imvune ndetse n’indwara y’umutima byose
byamwibasiye kuva yagera muri Espagne, aho yari amaze gukinira Barcelona
imikino itanu gusa. Umukino we wa nyuma muri FC Barcelona, Aguero yawukinnye
tariki ya 30 Ukwakira 2021, ndetse aza kuva mu kibuga ajyanwa kwa muganga nyuma
yo kugira ikibazo cy’umutima mu mukino hagati. Uyu rutahizamu ufite amateka
akomeye muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ by’umwihariko muri
Manchester City, asezeye umupira w’amaguru amaze gutsinda ibitego 427 mu mikino
786 yakinnye.
Aha niho ubuzima bwatangiye kwanga
TANGA IGITECYEREZO