RFL
Kigali

Ibigwi n'amateka bya Cyuzuzo Diane wahembwe na Perezida Kagame Miliyoni 50-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/12/2021 13:54
0


Abantu batandukanye batabashije gukurikirana umuhango wo guhemba ba rwiyemezamirimo mu irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rya 'Hanga Pitchfest' bari kubona ifoto ya Cyuzuzo Diane ahagararanye na Perezida Kagame amaze kumushyikiriza ishimwe rya Miliyoni 50Frw yatsindiye.



Uyu mukobwa ukiri muto niwe wegukanye igihembo gikuru mubyatanzwe muri uyu muhango kuko niwe wahize abandi muri iri rushanwa ahabwa miliyoni 50Frw nyuma yo kugaragaza ubudasa mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Nyuma y’uko atwaye igihembo cya mbere mu irushanwa rya 'Hanga Pitch Fest', Rwiyemezamirimo Cyuzuzo Diane, yatangaje ko agiye kurushaho gushingira ku muco Nyarwanda agahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko bishimangira umuco Nyarwanda.

Perezida kagame ashyikiriza igihembo Diane

Cyuzuzo yavuze kandi ko kubera uko ibihangano bye byitabirwa ku isoko kandi atabashaga kurihaza bigatuma atiteza imbere uko abyifuza, ariko kubera ko amaze guhembwa miliyoni 50Frw, agiye kurushaho kongera ibikoresho no kwagura isoko akageza ibikorwa bye henshi.

Cyuzuzo yatangiye gukora ibikoresho byimakaza umuco nyarwanda nyuma yo kubona ko urubyiruko rushishikajwe n’ikoranabuhanga, ku buryo nta gikozwe umuco ushobora kumirwa n’ibigezweho, mu gihe ubundi ibyo bavoma mu muco byarusho kububaka bakamenya ibyo bifashisha n’ibyo bareka.

Urugero Diane atanga ni ukuba abana batakiganirizwa ibijyanye n’umuco Nyarwanda harimo ibisakuzo, imivugo no kwiga umuco Nyarwanda, kandi ababyiruka benshi batabasha kugira ubumenyi ku bikoresho Ndangamateka by’umuco w’Abanyarwanda.

Mu buzima busanzwe Cyuzuzo ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, akaba yararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho yarangije mu gashami ko kwita ku buzima bw’inyamaswa z’agasozi no kuzibungabunga, 'Zoologie' mu rurimi rw’Igifaransa.

Kuri ubu ni umuyobozi wa Sosiyete y’ikoranabuhanga yitwa AFRIDUINO LTD, aho ahindura ibikoresho gakondo akabikoramo ibigezweho agamije gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda.


Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana bane, ababyeyi be bakaba batuye mu Karere ka Kayonza, ari ko we akaba acumbitse i Kigali mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’isoko ry’ibikoresho akorera mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo guteza imbere icyaro.



Diane wahembwe miliyoni 50Frw mu irushanwa rya Hanga Pitchfest








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND