Abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bagiye gutangira kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12.
Amakuru agera kuri INYARWANDA,
aravuga ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo abakobwa bashaka guhatanira ikamba
rya Miss Rwanda 2022 bazatangira kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuze ku
rubuga rwa Miss Rwanda.
Kuri iyo tariki, ni bwo abategura iri
rushanwa bazatangaza ku mugaragaro uko iri rushanwa rizakorwa harimo aho
rizabera ndetse n’amatariki y’uko iki gikorwa kizagenda.
Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo
yiyandikishe muri iri rushanwa ntibyahindutse cyane, kuko hazakurikizwa ibyagendeweho
bivuguruye byo mu mwaka w’ 2020.
Indi mpinduka yitezwe muri iri
rushanwa, ni uko abakobwa bazatsinda ku rwego rw’Intara nabo bazahabwa
ibihembo. Ni mu gihe mu 2020, abakobwa bose bageze mu mwiherero wahawe Buruse
yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura
Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 iri kubera muri
Teritwari ya Puerto Rico.
Iri rushanwa rizasozwa ku wa 26
Ukuboza 2021, ari bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss World
asimbura umunya-Jamaica, Tonn-Ann Singh.
Miss Rwanda ya 2021 yiswe ‘Miss
Rwanda y’impinduka’, kubera amavugurura n'imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye amarembo ku
bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.
Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).
Uhereye ibumoso: Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 aritegura gutanga ikamba
TANGA IGITECYEREZO