RFL
Kigali

Emma Claudine wabaye umunyamakuru yahawe akazi mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2021 8:28
0


Ntirenganya Emma Claudine wabaye umunyamakuru wa Radio Salus, yagizwe Umusesenguzi mu by’Itumanaho muri Biro y’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda (Communications Analyst in Charge of Government Programs).



Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro ni yo yemeje Ntirenganya Emma Claudine kuri uyu mwanya. Emma Claudine yabwiye INYARWANDA ko yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa izi nshingano zikomeye. Yagize ati:

Nyine iyo ubyutse ukisoma kuri ruriya rupapuro abantu benshi baba barutegerezanyije amatsiko menshi, kurwibonaho rero nawe urabyumva nanjye sindabyumva neza. Haba hari abandi bantu benshi bakagombye kurujyaho ariko akaba ari wowe urujyaho.

Emma Claudine yaminurije muri Kaminuza y'u Rwanda mu Itangazamakuru (2000-2004). Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye mu gihugu cya Cyprus muri University of Nicosia mu bijyanye no gucunga imishinga (Business Administration and Management General). 

Afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi. Avuye mu Buholandi yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars du Théâtre muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare n’abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

Nyuma yagiye ahindura akazi ariko ibyo kwandika, gukina no kuyobora filime n’amakinamico ni ibintu bimuba ku mutima n’ubwo atabikora nk’akazi. Inshingano nyinshi yagiye akora, higanjemo iz'itangazamakuru n'itumanaho.

Emma-Claudine amaze imyaka 15 afatwa nka ‘shangazi’ w’ingimbi n’abangavu kubera ibiganiro byerekeye ubuzima bw’imyororokere. Iyi gahunda yayitangiriye kuri Radio Salus mu kiganiro yise “Imenye nawe” mu mwaka wa 2005. Yabaye 'Program Manager' wa Radio Salus mu gihe cy'imyaka 9 n'amezi 5.

Yakoze ikiganiro cyiswe “Baza Shangazi” mu kinyamakuru ‘Ni Nyampinga” yari anabereye 'Managing Editor'. Iki kinyamakuru akaba ari cya Girl Effect Rwanda - umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere ry'abakobwa n'urubyiruko muri rusange binyuze mu muyoboro w'ibitangazamakuru. Yamaze imyaka 5 akuririye itumanaho mu kigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID). 

Emma Claudine wahawe inshingano nshya n'Inama y'Abaminisitiri, yari asanzwe akuriye itumanaho muri RwandaEquip umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire y’abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta.

Yabaye umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi mu Inama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC) anaba Komiseri mu Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC). Yamaze imyaka 3 ari Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Abagore (ARFEM). Yanamaze umwaka umwe n'amezi abiri akuriye itumanaho muri Catholic Relief Services.

Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021. Yashyize itafari ry'ifatizo ku iterambere rya muzika nyarwanda dore ko ari mu batangije ibihembo bya Salax Awards binyuze mu Ikirezi Group Ltd na n'ubu bikirahirwa na benshi kabone nubwo hashize igihe bidatangwa kubera impamvu zitandukanye.


Ntirenganya Emma Claudine yagizwe Umusesenguzi mu by’Itumanaho mu Biro y’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda (Communications Analyst in Charge of Government Programs)


Emma Claudine yavuze ko yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhawa akazi mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND