RFL
Kigali

Ibitaramo n'utubyiniro byahagaritswe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2021 7:03
0


Inama y’Abamanisitiri yafashe ingamba zirimo ko ibitaramo n’utubyiniro ‘bibaye bihagaritswe’ mu rwego rwo kwirinda icyorezo ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.



Iyi nama yateranye mu ijoro ry’uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Iyi nama yateranye mu gihe u Rwanda rumaze kurenza intego rwari rwihaye yo kuba rwakingiye mu buryo bwuzuye nibura 30% by’abaturage barwo.

Mu byemezo byafashe bigamije gukomeza kwirinda Covid-19 harimo ko ‘Ibitaramo by'umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe.’

Kandi ko ibitaramo/konseri bizajya bitegurwa bizajya bibanza kwemeza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Iyi nama y’Abaminisitiri ifashe icyemezo cyo gufunga ibitaramo n’utubyiniro mu rwego rwo kwirinda Covid-19, mu gihe hari ibitaramo byari byitezwe mu mpera z’uyu mwaka birimo nk’igitaramo cya Chorale de Kigali cyari kuba ku wa 19 Ukuboza 2021.

Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z’Ukwakira 2021. Kuva, icyo gihe abashoramari mu muziki bateguye ibitaramo bikomeye abantu bongera kwishima.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND