Nyuma y’imyitwarire idahwitse yaranze rutahizamu w’umunya-Gabon, Pierre Emerick Aubameyang mu cyumweru gishize, yiyongeraga ku musaruro mubi uyu mukinnyi afite muri Arsenal muri iki gihe, byarangiye umutoza Mikel Arteta amwambuye igitambaro cy’ubukapiteni muri iyi kipe yari amazeho igihe kirekire.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Arsenal yasohoye itangazo rivuga ko Pierrre Emerick Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni kubera imyitwarire mibi yagaragaje. Yagize iti: ”Kubera imyitwarire mibi yamuranze mu cyumweru gishize, Pierre-Emerick Aubameyang ntakiri kapiteni wa Arsenal ndetse ntari mu bakinnyi bazakina umukino wa Westham United kuri uyu wa Gatatu”.
Aubameyang
yambuwe iki gitambaro nyuma y'uko umutoza Arteta atamushyize mu bakinnyi batsinze
Southampton ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, abajijwe n’itangazamakuru
nyuma y’umukino impamvu atakinishije Aubameyang, yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’imyitwarire
mibi yamuranze.
Ikinyamakuru
The Athletic cyatangaje ko Mikel Arteta yamukuye mu ikipe yakinnye umukino wa
Southampton nyuma yo kugaruka akererewe ku ruhushya yari yahawe rwo kujya mu
Bufaransa gusura nyina wari urwaye.
Iki
kinyamakuru kivuga ko uyu mukinnyi yarengeje umunsi umwe ku ruhushya yari
yahawe birakaza cyane umutoza Arteta wahisemo kumushyira ku ruhande mu mukino
ikipe ye yatsinze Southampton ibitego 3-0.
Uyu
mukinnyi yahawe uruhushya ku wa Gatatu rwo kujya mu Bufaransa kuzana nyina
urwaye, gusa akaba yaragombaga kugaruka mu ijoro ryo ku wa Gatatu ariko yabirenzeho
agaruka mu gitondo cyo ku wa Kane.
Ibi
byatumye Aubameyang asiba imyitozo kuko yagombaga gutegereza ibisubizo
by’ibipimo bya Covid-19 bizwi nka PCR.
Kubera
iyo mpamvu, Aubameyang yasabwe kutagera ku kibuga cy’imyitozo, London Colney ku
wa gatanu ahubwo ashishikarizwa kwitoreza mu rugo.
Nyuma
yo gutsinda Southampton ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, umutoza Mikel Arteta
yanze inshuro nyinshi kuvuga ibyabaye. Yagize ati: ’Ikibabaje ni uko Aubameyang
yashyizwe hanze kubera kutubahiriza amategeko".
Uyu
mukinnyi n’ubundi wari umaze igihe kitari gito adatanga umusaruro muri iyi kipe
kugeza n’ubwo ashyirwa ku ntebe y’abasimbura, byarangiye yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni
muri iyi kipe.
Nubwo
hataratangazwa uzasimbura Aubameyang, Granit Xhaka arahabwa amahirwe yo kongera
gusubirana iki gitambaro.
Aubameyang yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni muri Arsenal kubera imyitwarire mibi
TANGA IGITECYEREZO