RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Ish Kevin nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abaraperi beza muri Afurika barimo Sarkodie

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/12/2021 13:59
1


Semana Kevin wamamaye mu muziki nka Ish Kevin yagaragaye ku rutonde rw'abaraperi beza barimo Sarkodie na Ladipoe muri Afurika. Yagaragaye ku rutonde rwa “The Native” mu bahanzi 12 beza bakora injyana ya Hip Hop muri Africa, akaba ari ku manya wa 9.



Uru rutonde Ish Kevin aruhuriyeho n'abandi baraperi b'ibyamamare muri Afurika nka Sarkodie, Ladipoe n’abandi. Ni urutonde ngarukamwaka rw’ikinyamakuru “The Native Magazine”, rukaba ruriho abahanzi b'abaraperi bahize abandi muri Africa yose.

Mu kiganiro na InyaRwanda,Ish Kevin yavuze ko ari iby'agaciro kubona atoranywa kuri uru rutonde ndetse ko ari ishema ku muziki w'u Rwanda. Nk'uko akunze kubivuga, yatangaje ko abantu bakwiye guha agaciro iyi njyana ubundi abaraperi bagakora amateka.

Yagize ati''Ni ibyishimo ndetse ni iby'agaciro ku njyana ya Hip Hop kuko ibi ntibyabagaho ariko ni iby'agaciro ku muziki wacu ndetse no ku njyana ya Hip Hop muri rusange, bigaragaza ko ibyo turi gukora hari ababikurikirana, baduhe umwanya gusa.''

Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bagaragaye ku rutonde rw'abaraperi beza muri Afurika

Ni urutonde ruriho n’abandi baraperi nka Zilla Oaks, Buruklyn Boyz, Sgawd, Swow Dem Camp, Yaw Tog , Ladipoe, Jay Bahd, A-Reece, Blxckie, Psychoyp ndetse na Sarkodie.

Iyi ntera uyu muraperi ayigezeho abikesha Ep ye yise “Kagacuku” yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka yaje gukurikirwa n'indirimbo zirimo “Vayo” “Toto Mtoso” na “Amakosi” yaje gukundwa n’abatari bake. Uku gukundwa byashimangiwe n’indirimbo “No Cap” yakoze azikurikiza maze agakundwa cyane.

Sarkodie uherutse mu Rwanda nawe yagaragaye kuri uru rutonde

Iyi ndirimbo “No cap” yaje no gushyirwa ku mwanya wa karindwi mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza ku kinyamakuru GRM Daily. Ish Kevin kandi amaze iminsi agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ibi akaba yarabyerekanye mu bitaramo aherutse kugaragaramo ari byo “Trappish Concert na Kigali Fiesta”.

Ish Kevin ari ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay2 years ago
    Uyu se aririmba iki ariko umuntu uvuga ururimi rumwe nk'inkoko hahajaj muzagire abastar beza hahah





Inyarwanda BACKGROUND