RFL
Kigali

Bwa mbere Miss Muyango yerekanye isura y’umwana we yabyaranye na Kimenyi Yves-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/12/2021 8:44
0


Nyuma y’amezi 3 n’iminsi micye ishize, Miss Muyango Claudine yibarutse imfura ye na Kimenyi Yves, kuri ubu yerekanye isura ye nyuma y’igihe kitari gito abantu batandukanye bifuza kureba uyu mwana wabo w’umuhungu.



Abinyujije kuri konti ya Instagram ye Miss Muyango yifashishije amafoto abiri y’umwana wabo bise Kimenyi Miguel Yanis amugaragara neza ubona ko yashakaga kwerekana isura y'uyu mwana, maze yandika avuga ko ari emoji ye akunda.

Nyuma y’iyo foto mu gihe kitageze no ku masaha abiri yari imaze gukundwa n’abarenga ibihumbi bitanu babyerekanye bakanze utumenyetso tw’umutima bamwe bikabarenga bagatangaho ibitekerezo kuko hari hamaze kujyaho ibirenga 300.

Mu batanze ibitekerezo harimo n’abazwi ubona ko bari bishimiye uyu muhungu wa Kimenyi na Miss Muyango maze batangira kwerekana amarangamutima yabo barimo Miss Nimwiza Meghan wabyerekanishije utumenyetso tw’umutima na Tidjara Kabendera wagize ati’’Ako Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee".

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y’umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis. 

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n'umunyenga w'urukundo aba bombi bahoramo.


Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.


Kimenyi Yves na Miss Muyango bateruye umwana wabo


Mama Kimenyi Muguel Yanis








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND