RFL
Kigali

Etincelles FC yatanze ikirego cy’umusifuzi wabakinishije iminota irenga 100

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/12/2021 16:14
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Etincelles bwandikiye FERWAFA, buyisaba kurenganurwa ku karengane yagiriye ku mukino bahuyemo na As Kigali.



Kuri iki gicamunsi binyuze mu buryo bw'inyandiko, ubuyobozi bwa Etincelles bandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ribasaba kumva akarengane bahuye Nako ku kibuga cyabo ubwo bakiraga ikipe ya As Kigali. Ni umukino waranzwe no kutavuga rumwe by’umwihariko ku misifurire, aho Etincelles FC yavuze ko yasifuriwe nabi bigendeye ku minota y'inyongera bahawe, ndetse n'amakarita yatanzwe kuri uyu mukino.

Etincelles FC ivuga ko abasifuzi bayoboye uyu mukino, batanga ubusobanuro mu nyandiko ku buryo batanze amakarita agera kuri 11 ku ikipe ya Etincelles FC, ndetse bakanatanga impamvu ku minota isanzwe y’umukino bongeyeho iminota 10 byanabaye intandaro yo gutsindwa igitego.

Uyu mukino, iminota 90 yari yarangiye Etincelles ifite igitego kimwe ku busa, gusa bongeyeho iminota 10 As Kigali yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND