Ikibumbano cyiswe “Umurinzi w’amahoro ndetse n’umutekano ku rwego mpuzamahanga” cyashyizwe ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abenshi bari kuvuga ko gifite ishusho nk’iy'inyamaswa ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batari bacye hirya no hino ku isi batangariye ikibumbano cyiswe “A Guardian for International peace and security” giherutse gushyirwa ku nyubako iri ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa New York, aho bamwe bavuga ko gifite ishusho y’inyamaswa ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe.Iki kibumbano gikozwe mu ishusho y’inyamaswa ebyiri harimo imwe izwi nka Jaguar ndetse n’igisiga cyo mu bwoko bwa kagoma.
Mu butumwa buherutse gushyirwa ku rukuta rwa Twitter rwa UN harekanwa ifoto y’iki kibumbano hariho amagambo agira ati: “Umurinzi w’amahoro ndetse n’umutekano ku rwego mpuzamahanga ari ku nyubako y'abasura icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye. Uyu murinzi yakozwe mu ishusho y’inyamaswa ya Jaguar n’igisiga cyo mu bwoko bwa kagoma akaba yaratanzwe ku nkunga y’ubuyobozi bw’umujyi wa Oaxaca muri Mexique. Yakozwe n’abanyabugeni Jacobo na Maria Angeles.”
Ubwo ubu butumwa bwageraga ku rukuta rwa Twitter, abantu batandukanye batangiye gutanga ibitekerezo aho bamwe bavugaga ko ishusho y’iki kibumbano isa nk'iy’inyamaswa yanditswe n’umuhanuzi Daniyeli mu isezerano rya kera ndetse bikongera kwandikwa n’intumwa Yohani/Yohana mu gitabo cy’Ibyahishuwe, mu isezerano rishya mu gitabo cya Bibiliya.
Muri Daniyeli 7: 3-4 haragira hati: “Muri iyo Nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko. Iya mbere yasaga n’intare, ifite amababa nk’ay’ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk'uw’umuntu". Mu Ibyahishuwe 13: 2 naho hagira hati: “Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya Aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.”
Ikibumbano cyiswe "A Guardian for International Peace and Security "
TANGA IGITECYEREZO