Umuraperi uri mu bagisigasiye injyana ya Hip Hop mu Rwanda, P-Fla, yakoreye amateka mabi mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aho yari afite igitaramo yari ategerejwemo n'abafana benshi, aza kwivumbura ntiyajya ku rubyiniro 'avuga ko batamuhaye ibiryo'.
Tariki 11 Ukuboza 2021 ni bwo abahanzi batandukanye barimo P-Fla, Fireman, Javanix, Mc Tino, Nessa na Fax Rapper bataramiye i Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu. Kuri uwo munsi abahanzi bose bitwaye neza cyane aho batanze ibyishimo ku bafana benshi bari baje kwihera ijisho. Cyari igitaramo cy'amateka mu karere ka Rusizi.
P-Fla yarishimiwe bikomeye muri Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu nubwo yaje kubabaza abafana be muri Bugarama
Bukeye bwaho tariki 12 Ukuboza 2021, aba bahanzi bakomereje mu murenge wa Bugarama gukorera igitaramo ahazwi nko kwa Ncogoza mu nyubako ya Prince House Motel, gusa ntabwo Fireman we yari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmbira kwa Ncogoza, ahubwo umuhanzi w'imena muri iki gitaramo yari P Fla. Iki gitaramo cyari giteganijwe gutangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Abahanzi bari kuri gahunda yo kuririmba bari biteguye ariko baza gutenguhwa na mugenzi wabo P-Fla wanze kuririmba. Umunyamakuru wa InyaRwanda.com wari mu Karere Rusizi ahagombaga kubera iki gitaramo, yakurikiranye aya makuru, yegera P-Fla amubaza impamvu yatengushye abafana, maze uyu muraperi asubiza ko batamugaburiye. Iki kibazo cyamubujije kuririmba, abandi bahanzi nta cyo bari bafite.
Mc Tino na Javanix bashimishije abafana mu gitaramo cya mbere muri Motel Rubavu
P-Fla wananiwe no kwihangana gutegereza ibiryo, yahisemo guhita yigendera asiga abahanzi bagenzi be. Kubura kwa P-Fla byatumye igitaramo gisubikwa. Abafana bari baguze amatike yabo barababaye cyane kubera isubikwa ry'iki gitaramo, gusa ku bijyanye n'amafaranga bari bishyuye habayeho ubwumvikane babavunjiramo icyo kunywa.
TANGA IGITECYEREZO