RFL
Kigali

Udushya twaranze umukino wa Etincelles na AS Kigali waciye agahigo muri shampiyona kaherukaga mu myaka 27

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/12/2021 10:14
0


Etincelles FC yaguye miswi na AS Kigali 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wagaragayemo udushya twinshi, aho umusifuzi yongeye iminota 10 kuri 90 isanzwe, bigatuma ikipe itakaza amanota mu buryo budasobanutse.



Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, kuri Stade Umuganda habereye ibidasanzwe mu mukino Etincelles yanganyije na AS Kigali byasabye iminota 102 kugira ngo Sugira Ernest yishyure igitego cyabahesheje inota rimwe.

Etincelles FC yari imaze iminsi mu bihe bibi, yaherukaga guhagama APR FC banganya 0-0 ariko kuri iki cyumweru yari yizeye kubona amanota 3 kuri AS Kigali, iza itsindwa igitego mu minota irenga 10 umusifuzi yongeye kuri 90, ibintu bitashimishije na gato abafana.

Etincelles FC niyo yabanje igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu, mu gihe As Kigali yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102 kuko umusifuzi yari yongereyo iminota 10, nayo iza kurenga.

Abafana ba Etincelles barakaye cyane nyuma y’igitego cya Sugira Ernest ku munota wa 101 binjira mu kibuga gusagarira umusifuzi atabarwa na Polisi.

Aba bafana babazaga umusifuzi impamvu yongeye iminota 10 ku mukino bagatsindwa ku wa 12.

Abafana bashakaga gukubita abasifuzi byatumye polisi ihitamo kubanyuza ahari igice gitwikiriye (VIP) kuko abafana bari bamutegeye ku rwambariro.

Uyu mukino wahuje Etincelles na As Kigali, umusifuzi yongereyeho iminota 10, iyo minota yayongereyeho ubwo As Kigali yari yatsinzwe igitego 1, gusa yaje kukishyura ya minota 10 yongeyeho irenzeho indi ibiri.

Umukino wari ufite agahigo ko kongerwago iminota myinshi mu mukino, kari kihariwe n’umukino wahuje Kiyovu Sport na Rayon Sports mu mwaka wa 1994, mu mukino wabereye ku kibuga cyo kwa Mironko. Kiyovu Sports yaje gutsinda igitego, iminota 90 irangira Rayon Sports itaracyishyura. Umusifuzi w'umukino Gasingwa Michael yongeyeho iminota 17, gusa nayo irangira Rayon Sports inaniwe kwishyura icyo gitego.

Kunganya uyu mukino byatumye Etincelles igira amanota atatu mu mikino umunani, ikaba ikomeje urugamba rwo kuva mu myanya ya nyuma imazeho igihe kitari gito.

Umukino wa Etincelles na AS Kigali wongeweho iminota 10


Abafana basagariye umusifuzi umukino urangiye

Abafana bagiye no gutegera umusifuzi hanze y'ikibuga

Umukino warangiye amakipe aguye miswi 1-1





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND