Gisagara VC yegukanye agace ka mbere ka Forzza Volleyball Tournament itsinze REG VC, mu gihe mu bagore UVC ariyo iyoboye.
Irushanwa
rya Forzza Volleyball Tournament rizaba mu duce tugera kuri tune aho agace ka
nyuma kazakinwa mu mpera z'uku kwezi. Uduce tugera kuri dutatu tuzakinirwa mu
mujyi wa Kigali, na ho agace kandi gakinirwe i Gisagara.
Mu
mpera z'iki cyumweru, hakinwaga agace ka mbere kaje kwegukanwa na Gisagara VC
mu bagabo itsinze REG VC amaseti 3-1, naho APR VC yari yatsinzwe na Gisagara VC
yabaye iya Gatatu itsinze UVC VC nayo yari yatsinzwe na REG VC. Mu cyiciro
cy'abagore, UVC WVC yegukanye umwanya wa mbere itsinze APR WVC amaseti atatu
kuri abiri, mu gihe RRA WVC yatsinze KVC WVC amaseti 3-0 ihita inatwara umwanya
wa gatatu.
UVC WVC ni yo yegukanye umwanya wa mbere
Umuyobozi
w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphael
yabwiye Itangazamakuru ko bishimiye urwego abakinnyi bagezeho. Yagize ati: "Nkuko namwe mubibona irushanwa riri kugenda neza kandi ikindi kiza ni uko
dukurikije andi marushanwa yatambutse, urabona ko abakinnyi bazamuye urwego.
Ni byiza kandi ni ibyo kwishimira, nk'iki kigo cyatekereje iri rushanwa, kikarisaba
kuko bazakina uduce tune kuko ni two basabye natwe turabemerera".
Gisagara VC nikomeje kwigaragaza
Ngarambe
akomeza yemeza ko ikipe izatwara iri rushanwa ariyo izahagararira u Rwanda mu
mikino nyafurika. Ati"Iri rushanwa rinafite izindi ngaruka nziza kuko
uzatwara iri rushanwa ashobora kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika
ariko bikazaterwa niba tuzaba twarakuriweho ibihano kandi turabyizeye."
Umuyobozi
wa Forzzabet yateguye iri rushanwa avuga ko umubano bafitanye na Volleyball
ariwo wabyaye igitekerezo cy'iri rushanwa. Yagize ati: "Nk'uko muzi dusanzwe
tubana n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball ariko cyane cyane ko
uyu mwaka twawutangiye turi muri Corona gusa ntibyabujije ko tugira ibihe byiza
muri uyu mukino, ari nayo mpamvu natwe twumvise tutazosa umwaka tudakoze irindi
rushanwa. Iri rushanwa rizaba inshuro enye muri uyu mwaka, aho mu byumweru
bitatu bigiye kuza tuzajya gukina hanyuma ku munsi wa nyuma tubare amanota, ikipe
ifite amanota menshi mu marushanwa ane azaba yabaye, igahita yegukana
igikombe."
Mu
mpera z'iki cyumweru, irushanwa rizakinirwa mu Karere ka Huye na Gisagara
hanyuma ibindi byumweru bibiri bigaye bibere mu mujyi wa Kigali biteganyijwe ko
bigenze neza iri rushanwa ryaba ngaruka mwaka amakipe akajya aryitabira mu
bagabo n'abagore.
TANGA IGITECYEREZO