RFL
Kigali

Arsenal: Aubameyang hagati y’umupfu n’umupfumu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/12/2021 9:52
0


Kapiteni wa Arsenal n’ikipe y’igihugu ya Gabon, Pierre Emerick Aubameyang niwe mukinnyi uri mu bihe bitoroshye muri shampiyona y’u Bwongereza, kugeza n’aho ubuyobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi bakinana batakimubonamo icyizere cy’umukinnyi wabafasha kugera ku ntego biyemeje.



Ntabwo Aubameyang yagaragaye mu bakinnyi bakinnye umukino wa Southampton ndetse bakanayitsinda ibitego 3-0, kandi nta kibazo cy’imvune yari afite cyamuzitiye kujya mu kibuga.

Umutoza Mikel Arteta agaruka kuba uyu mukinnyi atagaragaye muri uyu mukino yasobanuye ko impamvu atakinnye ari ikibazo cy’imyitwarire ye, ntabwo yasobanuye birambuye iyo myitwarire yabujije kapiteni w’iyi kipe kugaragara mu kibuga.

N’ubwo bigaragarira buri wese gusa amakuru ava imbere mu buyobozi bw’iyi kipe, avuga ko impamvu Aubameyang atakinnye bifitanye isano n’uburyo amaze iminsi yitwara mu kibuga bitashimishije na gato abafana ba Arsenal.

Aubameyang ari ku rwego ruciriritse rw’imikinire muri iki gihe, aho buri wese abona ko kujya mu kibuga bibera umutwaro Arsenal aho kuyibera igisubizo ku busatirizi bwayo.

Uyu rutahizamu uba witezweho ibitego bya Arsenal, amaze imikino itanu yikurikiranya nta gitego atsinda, yewe nta n’umupira uvamo igitego atanga, ahubwo imipira yahawe ngo ayibyaze umusaruro bikarangira imupfiriye ubusa.

Ibi byabaye inshuro nyinshi mu mikino itandukanye yashyizwe mu kibuga, binamuviramo kwikururira umujinya w’abafana ba Arsenal barakajwe n’imyitwarire ya kapiteni wabo.

Uyu Kapiteni wa Arsenal w’imyaka 32 y’amavuko, yabanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe yo gutsinda yari gutuma ikipe ye inganya ku munota wa nyuma w’inyongera, bituma abafana bakomeza kumwijujutira.

Si uyu mukino gusa watumye abafana ba Arsenal binubira rutahizamu wabo kuko no ku mukino batsinzwemo na mukeba Manchester United 3-2, nabwo yahushije uburyo bwinshi bwari gutanga umusaruro kuri iyi kipe byatumye yikururira umujinya ukomeye w’abafana b’iyi kipe.

Amakuru ava mu bari hafi y’umutoza Arteta avuga ko nadakosora imyitwarire ye, Aubameyang atazasubira mu kibuga vuba.

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, Aubameyang afite ibitego 4 mu mikino yose amaze gukinira Arsenal, imibare itari myiza na gato kuri rutahizamu uba witezweho guheka ikipe.

Aubameyang yamaze gutakarizwa icyizere muri Arsenal

Aubameyang ari mu bihe bibi cyane muri iki gihe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND