Umuhanzi Elie Maniraguha ni we wegukanye irushanwa ‘Head’s Up Music Competition’ ryateguwe na Televiziyo Genesis, ahigitse bagenzi be icyenda bageranye mu cyiciro cya nyuma.
Ni mu muhango watambutse imbona nkubone kuri Genesis
Tv mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu 11 Ukuboza 2021, waberaga muri Kigali City Tower.
Iri rushanwa ryatangiranye n'abanyempano 100
hasigaramo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma. Aba nabo baje kuvamo batatu bakuwemo
umwe Elie Maniraguha.
Abanyempano 10 bageze mu cyiciro cya nyuma ni
Uwajeneza Cabella; Iradukunda Fabiola, Iyakaremye Mugisha Theoneste, Dusenge
Jean Michele, Asifiwe Prince, Niyibizi Jean Claude, Elie Maniraguha, Mugish
Prince, Umwali Ineza Herniette na Aime Igabe.
Aba banyempano babanje gutambuka ku itapi itukura
bafatwa amafoto n' amashusho, nyuma bakaganira n'abanyamakuru Bona ndetse na
Christian.
Umukinnyi wa filime akaba n’Umuyobozi wa Genesis Tv, Niragire Marie France avuga ko 'ashima Imana' kuba iri rushanwa risojwe, akavuga ko
ryagiye rihindurirwa amatariki 'bitewe n'icyorezo cya Covid-19' cyakomye mu
nkokora byinshi mu bikorwa.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Marie France
washinze Televiziyo Genesis, Umuhanzi Mbarushimana Paul Maurice [Maurix Baru]
washinze Maurix Studio ndetse na Producer Ishimwe David [Evydecks] ukorera muri
studio Ibisumizi.
Nyuma y’isesengura, Akanama Nkemurampaka kemeje ko Elie
Maniraguha ari we wahize abandi. Producer Maurix Baru wari ukuriye aka kanama,
yavuze ko kuva ku munsi wa mbere w’iri rushanwa bagiye bahitamo abakomeza mu
kindi cyiciro bashingiye ku bintu bitandukanye.
Birimo uko umuhanzi yigaragaza ku rubyiniro,
imyandikire ye, uburyo igihangano cye gikoze, ijwi rye n'ibindi bitandukanye bikwiye
kuba biranga umuhanzi.
Elie Maniraguha wegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, yagaragaje amarangamutima avuga ko yishimye cyane ndetse ashimira abategura iri rushanwa.
Uyu musore yavuze ko yatunguwe cyane kuko yitabiriye
iri rushanwa aziko azaba uwa 10. Agashima Genesis Tv yateguye iri rushanwa.
Ati "Icya mbere ndatunguwe. Bagenzi banjye bo barabizi neza naje mbabwira ko mba uwa cumi. Ariko ndishimye cyane. Ndashimira Imana na Genesis Tv yateguye iki gikorwa, ndashimira n'umuvandimwe Jean Michel wampaye 'Link' [yo kwiyandikisha mu irushanwa]. Ni ukuri ndishimye cyane, murakoze."
Maniraguha Ellie yahembwe miliyoni 1 Frw, gukorerwa
Album y’indirimbo esheshatu harimo indirimbo ebyiri z’amashusho (Video).
Umuhanzi Niyibizi Jean Claude yabaye uwa kabiri
ahembwa 500.000 Frw. Ni mu gihe Iyakaremye Theoneste yabaye uwa Gatatu ahembwa
300.000 Frw.
Maniraguha Elie wegukanye irushanwa ryateguwe na Genesis
Tv, yavuze ko yatunguwe bikomeye, ashima abagize igitekerezo cy’iri rushanwa
Abahanzi 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bakoranye
indirimbo yubakiye kuri iri rushanwa. Buri muhanzi kandi yakorewe indirimbo imwe yaririmbye muri iri rushanwa
Niragire Marie France yavuze ko uretse batanu ba
mbere, abandi bose bitabiriye iri rushanwa bemerewe kuzongera kuryitabira. Akavuga
ko mu mpeshyi ya 2022 bateganya kuzongera kurikora
Uhereye ibumoso: Niyibizi Jean Claude wegukanye umwanya
wa kabiri, Iyakaremye Theoneste wabaye uwa Gatatu na Maniraguha Ellie wabaye
uwa mbere
Umwali Herniette, uri mu bageze mu cyiciro cya nyuma
ni we wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa
Niyibizi Jean Claude wabaye uwa kabiri agehambwa
ibihumbi 500 Frw
Asifiwe Prince wigaragaje cyane muri iri rushanwa
Jean Michel, umunyempano witwaye neza muri iri
rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere
Producer Evedycks ukora mu Ibisumizi Records wari mu Kanama Nkemurampaka
KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WAGENZE
">
TANGA IGITECYEREZO