RFL
Kigali

“Nta bandi baturuta!” Irebere Ellen DeGeneres n'umugore we Portia Rossi bamaranye imyaka 13 babana bahuje igitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/12/2021 20:49
1


Umunyamakurukazi w'icyamamare Ellen DeGeneres n'umugore we Portia Rossi bakomeje kuryoherwa n'umunyenga w'urukundo, nyuma y'imyaka 13 bakoze ubukwe. Aba batinganyi babiri bakaba bakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho bavugiye ko aribo couple ya mbere nziza y'ababana bahuje ibitsina.



Ellen DeGeneres, umunyamakuru w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n'umunyarwenya wabigize umwuga, yamamaye cyane mu kiganiro akora kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC yise 'The Ellen DeGeneres Show' yatangiye gukora mu mwaka wa 2003 kugeza magingo aya. Uyu mugore kandi azwiho kuba ari umutinganyi ndetse afite n'umugore we bashyingiranywe bahuje igitsina witwa Portia De Rossi ukomoka mu gihugu cya Australia, aba bombi bakoze ubukwe mu mwaka wa 2008.


Ikinyamakuru People Magazine cyandika ku myidagaduro mpuzamahanga cyerekanye amwe mu mafoto yaranze urukundo rw'aba batinganyikazi Ellen DeGeneres na Portia De Rossi nyuma y’aho Ellen DeGeneres atangarije mu kiganiro cye ko abona nta yindi couple y'abatinganyi ibarusha we n'umugore we. Ellen DeGeneres agitangaza ibi, byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushyigikira ko we na Portia batigeze bihishira batinya ko banengwa ko babana bahuje igitsina.


Mu mafoto 20 irebere ibihe byiza byaranze Ellen Degeneres n'umugore we Portia De Rossi bamaranye imyaka 13 babana:





Ku munsi w'ubukwe bwabo ibyishimo byari byinshi.
























Src:www.PeopleMagazine.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyotero2 years ago
    Ese infura yabo yitwa nde??.babyaye umwe wenyine cg ntibarabyara?ese barabiteganya?cg baraboneje.





Inyarwanda BACKGROUND