RFL
Kigali

Nta yandi mahitamo Rayon Sports ifite, igikombe gishobora kuzagurwa mu isoko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/12/2021 8:44
0


N’ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwijeje abafana guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino ndetse bakanacyegukana, magingo aya bisa n’aho igikombe bari biyemeje bari kukirekura bakireba nyuma yo gutangira shampiyona nabi, nyamara abakeba baryamiye amajanja.



Aho bikomereye ni uko ikibazo nyamukuru kiri mu ikipe kitagaragara ngo gikemurwe ikipe ibone umusaruro mwiza, kuko nyuma yo guhagarika umutoza mukuru Masudi Djuma azira umusaruro mubi, n’ubundi nta cyahindutse ugereranyije n’uko ikipe yari imerewe mbere y’uko ahagarikwa.

Ibimenyetso bica amarenga ndetse binaburira abarayon bibabuza kubyina mbere y’umuziki byatangiye kugaragara, bibibutsa ko badakwiye kugendera kucyizere bahabwa n’ubuyobozi bwabo, ahubwo bakwiye guhanga amaso ikipe bafite ndetse bakitegereza neza niba ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Byahumiye ku mirari ubwo Rayon Sports yagwaga miswi na Gorilla FC 1-1, ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince, ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

Gorilla FC yishyuye igitego ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara, warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena.

Uyu mukino wagombaga kugarura muri kuruse y’igikombe iyi kipe ndetse ikanagarurira icyizere abafana n’abakunzi b’iyi kipe, bafite inyota y’igikombe cya shampiyona bamaze igihe kitari gito biruka inyuma ariko barakibuze.

Rayon Sports yasezeranyije abafana bayo igikombe uyu mwaka, mu mikino umunani ya shampiyona imaze gukinwa, ifitemo ½ cy’amanota yagombaga kubona kuko mu manota 24 ifitemo 12 gusa.

Uyu ni umusaruro mubi udatanga icyizere na gito ku gikombe cya shampiyona gihanganiwe n’amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports adasiba gutsinda.

Igikwiye aka kanya ubuyobozi bwa Rayon Sports bukwiye kwihutira gukora ni ukuvuguta umuti w’ibibazo biri mu ikipe mu maguro mashya, bagashaka intsinzi mu mikino ya shampiyona isigaye, banategura imikino y’igikombe cy’amahoro bashobora kubonamo amahirwe yo kongera gusohokera igihugu mu mikino nyafurika, bitari ibyo igikombe basezeranyije abafana bashobora kuzakigura mu isoko.

Mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, Rayon Sports izakina na AS Kigali bahanganiye igikombe, nyuma yo gutsindwa na APR FC na Kiyovu Sports, iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda izaba ifite undi mukoro utoroshye imbere y’abanyamujyi.

Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC 

Rayon Sports ishobora kuzasigara inyuma hakiri kare mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND