Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo muri Cameroun hatangire imikino y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’, umunyabigwi muri ruhago y’iki gihugu, Samuel Eto’o yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ahigitse Seidou Mbombo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe.
Kuri
uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, nibwo Eto’o yatorewe kuyobora
ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun mu gihe cy’imyaka ine iri
imbere , ku bwiganze bw’amajwi ugereranyije na Seidou bari bahanganye.
Eto’o
wegukanye ibihembo 4 by’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika, yegukanye
intsinzi ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari usanzwe ayobora ruhago ya Cameroun
ndetse akaba ari na Visi Perezida wa kane w’Impuzamashyirahamwe y’umupira
w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.
Uyu
munyabigwi wahataniraga uyu mwanya ku nshuro ya Karindwi, eshanu muri zo
yakuragamo kandidatire ku munsi w’amatora.
Nyuma
yo kwegukana intsinzi, Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yasezeranyije abanya-Cameoun
impinduka zigamije iterambere rya ruhago muri iki gihugo.
Yagize
ati”Tugomba gushyira mu nshingano abanyamupira. Tugomba gufata iya mbere
tukamenya neza niba abakinnye umupira hari icyo badufasha mu kugera ku ntego
dushaka kugeraho”.
Eto’o
wakiniye Barcelona na Inter Milan yasezeranyije abanya-Cameroun kubaka stade 10
mu myaka 4 yatorewe.
Yagize
ati”Namaze kuvugana n’abashoramari bazadufasha kugera ku ntego twiyemeje kandi
bizakorwa”.
Eto’o
yari ashyigikiwe cyane n’abanya-Cameroun bose bifuza kubona igishya azazana
muri ruhago yabo, nk’uko yafashije igihugu cye ubwo yari umukinnyi.
Eto’o
atorewe kuyobora ruhago ya Cameroun mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira
igikombe cya Afurika kizahabera mu ntangiriro za 2022.
Eto'o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroun habura iminsi micye bakakira CAN 2022
TANGA IGITECYEREZO