Kigali

Arteta yavuze amagambo akomeye kuri Aubameyang uri mu bihe bigoye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2021 13:04
0


Nyuma y’imikino itanu yikurikiranya muri shampiyona y’u Bwongereza, nta gitego atsinda yewe nta n’umupira uvamo igitego atanze, rutahizamu w’umunya-Gabon, Pierre Emerick Aubameyang akomeje kwibasirwa n’abafana ba Arsenal bamushinja kubasahurira ikipe nta byishimo abaha, umuitoza we Arteta yamugiriye inama ikomeye.



Aubamayeng ari mu bihe bibi cyane kuko ataratsinda igitego mu mikino itanu iheruka ndetse asigaye ahusha ibitego cyane birimo n’ibyabazwe asigaranye n’zamu gusa.

Uyu Kapiteni wa Arsena w’imyaka 32 y’amavuko, yabanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe yo gutsinda yari gutuma ikipe ye iganya ku munota wa nyuma w’inyongera, bituma abafana bakomeza kumwijujutira.

Umutoza Mikel Arteta yagiriye inama ikomeye rutahizamu we, amubwira ko atagomba kwrakarira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi.

Mu mukino Arsenal yakira Southampton kuru uyu wa Gatandatu saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), biteganyijwe ko Aubameyang aza guhabwa umwanya ashimangira niba koko  agomba kwamburwa umwanya ubanza mu kibuga cyangwa aza kugaragaza ko yavuye mu bihe bibi amazemo iminsi, akongera agatsinda.

Agaruka kuri rutahizamu we umerewe nabi muri iyi minsi, Arteta yagize ati, “Iyo umukinnyi atari gutsinda ibitego, bigira ingaruka ku cyizere cye, bigira ingaruka ku myumvire ndetse wenda no kwiyizera, ariko ibi nibyo ugomba kugerageza gukora, ntukabyemere kandi wumve wifitiye impuhwe.

Umukinnyi wese agira ikibazo. Iyo umukinnyi atsinze ibitego, agerageza kubigumana igihe kirekire gishoboka kandi akagerageza kugabanya igihe atabikora”.

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, Aubameyang afite ibitego 4 mu mikino yose amaze gukinira Arsenal, imibare itari myiza na gato kuri rutahizamu uba witezweho guheka ikipe.

Arteta yasabye Aubameyang kutirakarira ahubwo agakomeza gukora cyane

Aubameyanga amaze imikino itanu nta gitego atsindira Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND