RFL
Kigali

Myugariro wa AS Kigali yasubiye iwabo muri Ghana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2021 11:15
0


Umunya-Ghana, Lamine Moro ukina mu mutima w’ubwugarizi muri AS Kigali, yafashe rutemikirere asubira iwabo mu gihe cy’iminsi 10 kubera ibibazo afite mu muryango we.



Lamine Moro w’imyaka 27 ntari ku rutonde rw’abakinnyi 20 AS Kigali yahagurukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yerekeza i Rubavu, aho izakirwa na Etincelles FC ku Cyumweru.

Moro yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane, yerekeza iwabo muri Ghana, aho biteganyijwe ko nyuma y’iminsi 10 azagaruka mu kazi muri AS Kigali.

Lamine Moro yasinyiye AS Kigali muri Nzeri uyu mwaka, nyuma y’amezi abiri atandukanye na Young Africans yo muri Tanzania.

Uyu mukinnyi yakiniye andi makipe yo mu burengerazuba bwa Afurika arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia.

Mu mikino irindwi ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere imaze gukinwa, AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports.

Mu mikino Lamine Moro atazagaragaramo, harimo uwo AS Kigali izakina na Etincelle kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza i Rubavu, uwo AS Kigali izakira Rayon Sports tariki ya 18 Ukuboza ndetse n’uwo AS Kigali izahuramo na Gasogi United ashobora kutazawugaragaramo.

Lamine Moro ntiyagaragaye mu mikino myinshi ya AS Kigali muri uyu mwaka w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND