Kigali

Kayitare Wayitare Dembe ugiye kugaruka muri muzika yavuze impamvu itangaje ituma atarashaka umugore no kubyara umwana umwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/12/2021 16:10
0


Umuhanzi umaze iminsi atumvikana muri muzika, Kayitare Wayitare Dembe, yahishuye ko yitegura kugaruka muri muzika anavuga impamvu atarashaka umugore aho afite umwana umwe w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko.



Uyu muhanzi Kayitare Wayitare Dembe wamenyekanye   mu ndirimbo 'Abana ba Afurika', amaze umwaka asa n'uwasubitse muzika. Aganira na InyaRwanda, yagarutse mu gusubukura muzika n'impamvu nyamukuru yatumye adashaka umugore. Kayitare witegura gushyira hanze indirimbo nshya yise' Mugore mwiza' yemera ko igihe cy'umuntu kiba kitaragera ngo umuntu afate umwanzuro.


Mu magambo ya Kayitare Wayitare, yagize ati: “Umuziki umba mu maraso , nitegura gushyira hanze indirimbo 'Mugore mwiza', benshi bambaza impamvu ntarashaka umugore kandi mfite ubushobozi, kandi mu byukuri ubushobozi bambonamo sindabushyikira. Buriya njyewe  ndatangaje cyane, mfite urusoro rumwe niyo mpamvu nabyaye umwana umwe, kuba kandi ntarazana umugore igihe ntikiragera ndacyabyigaho”.


Abajijwe uwo yabyaranye nawe umwana w'umukobwa, yagize ati: 'Uwo twabyaranye arahari kandi mfite urugo mbamo n'umwana wanjye ariko nyina  duhuzwa n'umwana gusa'. Ku byo ahugiyemo muri iyi minsi, Kayitare yavuze ko kubera aririmba amahoro no kuyakunda yashinze ikigo 'Amahoro Human Respect', ikigo cy'uburenganzira bwa muntu n'ubuzima kisangamo abantu bingeri zose bagaragara mu miryango runaka bahezwa, aho kimaze imyaka umunani giharanira uburenganzira bwa muntu.


Kayitare Wayitare Dembe aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Slay Queen'

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND