Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico, yatsinzwe mu gace kitwa "Head to head Challenge."
‘Head to Head Challenge’ ni kamwe mu
duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse
n'abaryitabiriye.
Aka gace gatanga amahirwe kuri buri
mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we.
Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n'uyoboye ikiganiro
bigasubizwa na buri mukobwa.
Abategura iri rushanwa basaba buri
wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga
nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.
Aka gace Miss Ingabire Grace yari
agahuriyemo na Pamela Ubaezuonu [Ireland], Celine Van Ouytsel [Belgium], Andrea
Aguilera [Colombia], Alvinette Soliana [Curacao] na Emilia Lepomak [Finland].
Kuri uyu wa Kane, abategura irushanwa
rya Miss World batangaje umukobwa watsinze muri buri tsinda rya rihatanyemo mu
gace ka ‘Head to Head Challenge’.
Mu itsinda rya mbere hatsinze umukobwa
wo muri Nepal, Umunya-Indonesia yabaye uwa mbere mu itsinda rya Kabiri, Umunya-Paraguay
ni we wa mbere mu itsinda rya Gatatu, umukobwa wo muri Cayman Island yabaye uwa
mbere mu itsinda rya kane.
Mu itsinda rya Gatanu,
umunya-Venezuela ni we watsinze; mu itsinda rya Gatandatu hatsinze
umunya-Trinidad&Tobaco, umunya-Mongolia yatsinze mu itsinda rya karindwi n’aho
umunya-Botswana yahize abandi mu itsinda rya munani.
Umukobwa wo muri Vietnam ni we
watsinze mu itsinda rya cyenda, umunya-Cameroon yabaye uwa mbere mu itsinda rya
cumi, umunya-Philippines yahize abandi mu itsinda rya 11.
Mu itsinda rya 12 hatsinze
umunya-Mexico ni mu gihe mu itsinda rya 13 ari naryo Miss Ingabire Grace
yabarizwagamo hatsinze umunya-Colombia.
Umunya-Cote d’ivoire yatsinze mu
itsinda rya 14, umunya-Nicaragua ahigika abandi mu itsinda rya 15 naho
umunya-Haiti yahize abandi mu itsinda rya 16.
Nyuma yo gutangaza abakobwa 16
batsinze muri ‘Head to head Challenge’, abategura Miss World banagaragaje
abakobwa 8 muri aba bahise bagera muri 30 bazavamo Nyampinga w’Isi 2021.
Abakobwa umunani bahise babona itike
yo kujya muri 30 ba mbere ni Umunya-Nepal, Paraguay, Venezuela, Botswana,
Cameroon, Philippines, Cote d’ivoire [Yatsinze icyiciro cyo kumurika imideli gakondo
n’iyindi, byari byamuhesheje amahirwe n’ubundi yo kujya muri 30] ndetse n’umunya-Nicaragua.
Imibare igaragaza ko abarenga miliyari ebyiri bakurikira ibi biganiro byo mu matsinda.
Abakobwa 16 batsinze agace ka ‘Head
to head Challenge’
Amasura y'abakobwa 16 batsinze aka gace kanogera benshi
Abakobwa 8 babonye amahirwe yo kugera
muri 30 bazavamo Nyampinga w’Isi
Ba Nyampinga baserukanye imyambaro
gakondo n’iyindi muri iki cyiciro
TANGA IGITECYEREZO