RFL
Kigali

APR FC yaherukaga gusoza iminota 90 itarebye mu izamu, agapfukamunwa kataraza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/12/2021 22:44
0


Kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021, APR FC yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa, igarukana i Kigali umusaruro utari witezwe. Ni inkuru itari ikunze kuvugwa muri shampiyona y'u Rwanda kumva ko APR FC yasoje umukino itarebye mu izamu.



Usibye no kudatsindwa muri shampiyona yewe no kunganya, ntabwo byari bikunze kuba, gusa kuri iyi inshuro APR FC yasohotse mu kibuga nta n'igitego iteye mu izamu ngo nyuma bacyange. APR FC yaherukaga kunganya umukino wa shampiyona tariki 26 Gicurasi 2021 inganya na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe,  umukino wabereye i Muhanga.

Hari hashize umwaka n'iminsi 341 APR FC itarasoza umukino wa shampiyona idatsinze igitego, bivuze ko haburaga iminsi 25 kugira ngo imyaka ibiri yuzure.

Etincelles FC imaze imyaka ibiri idatsindwa na APR FC kuko ubwo baheruka guhura nabo banganyije igitego kimwe kuri kimwe muri Mutarama tariki 18 mu 2020 kandi nabwo Etincelles FC yari yahawe ikarita y'umutuku.

APR FC iheruka gusoza umukino wa shampiyona idatsinze igitego, tariki 30 Ukwakira 2019 ubwo yanganyaga na As Kigali ubusa ku busa. APR FC iheruka gutsindwa na Espoir FC kuri sitade ya Kigali tariki 25 Nzeri 2019 ari na yo ntsinzwi iheruka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND