Sogonya Hamis uzwi nka Kishi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo na Kiyovu Sport, yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC mu gihe cy’umwaka.
Kuri
uyu wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, nibwo Gorilla FC yemeje Sogonya nk’umutoza
wayo mushya asimbuye umunya-Guinea, Sekou Sampore wirukanwe nyuma y’ubwumvikane
bucye yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe.
Gorilla
FC iri mu makipe ahagaze nabi muri shampiyona y’uyu mwaka, aho mu mikino 7
imaze gukinwa itaratsinda umukino n’umwe, ndetse ikaba yaratsinzwe imikino
myinshi kuruta iyo yanganyije.
Mu
kuvugutira umuti iki kibazo cy’umusaruro mubi, ubuyobozi bwa Gorilla FC
bwahisemo guha akazi Sogonya Hamis uzwi nka Kishi, ufite ubunararibonye mu
mupira w’amaguru by’umwihariko muri shampiyona y’u Rwanda.
Kishi
watangiye ubutoza mu 1995, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Espoir, Kiyovu,
Les Citadins (yatwaranye nayo igikombe cy'amahoro cya 2001) Police FC, Flash FC
(yavuyemo Muhanga), Etincelles, Amagaju na Kirehe FC.
Bivuze
ko Kishi amaze imyaka 26 mu mwuga w’ubutoza, aho yizeweho kuzahura umusaruro wa
Gorilla FC wari warazahaye.
Mu mikino
irindwi ya shampiyona Gorilla imaze gukina uyu mwaka, yanganyije itatu itsindwa
ine, ikaba ifite amanota 3/21, ikaba yicaye ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa
15 mu makipe 16.
TANGA IGITECYEREZO