Abategura iserukiramuco rya filime Nyafurika rizwi nka Mashariki African Film Festival, rigiye kuba ku nshuro ya karindwi batangaje ko filime izahiga izindi muri buri cyiciro bazayigenera ibihembo bitandukanye birimo Telefoni na ‘Decoder’.
Iri serukiramuco rizatangizwa kuri
uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rigasozwa tariki 17 Ukuboza 2021, rifite
insanganyamatsiko igira iti “Kagire inkuru (Tell the tale)”, yatekerejwe mu
rwego rwo gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka umuryango uzira
umuze.
Iri serukiramuco ryagombaga kuba muri
Werurwe 2021 risubikwa kubera Covid-19. Abaritegura ko bishimira ko nibura muri
iki gihe ibintu bigenda bisubira mu buryo n’ubwo Isi ikomeje guhangana n’icyorezo
cya Covid-19.
Kuri iyi nshuro ya karindwi, U
Bufaransa ni bwo mushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.
Umuhango wo gufungura iri
serukiramuco uzaba kuri uyu wa Gatanu, uzerekanirwamo filime ‘TUG OF WAR (Vuta
N’Kuvute)’ y’umunya-Tanzania Amil Shivji.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe iri
serukiramuco rizamara hazaba ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku
iterambere rya sinema, kwerekana filime 57 zigabanyije mu byiciro bitandatu
harimo icyiciro cya filime ndende [Long Feature], icyiciro cya filime ngufi [Short Films], filime mbarankuru [Documentary], Tv&Web Series, filime
Mpuzamahanga n’izo mu Rwanda.
Ibikorwa bitandukanye birimo guhugura
abakora sinema, kwerekana filime, ibiganiro ku iterambere rya sinema n’ibindi.
Filime zizerekanirwa kuri Canal
Olympia, Century Cinema, Centre Culturelle Francophone no kuri Lavana.
Umuyobozi wa Mashariki African Film
Festival, Tressor Nsenga yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 9
Ukuboza 2021, ko ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco bazahemba filime zahize
izindi.
Avuga ko hari akanama Nkemurampaka
kagizwe n’abantu 9 bazemeza filime yitwaye neza kurusha izindi. Akavuga ko
uretse igikombe gishushanyije mu ishusho y’Intore, hari n’abaterankunga barimo
nka Canal+, MaraPhone n’abandi bazatanga ibihembo.
Yavuze ko buri cyiciro cyizahembwa. Ati “Muri buri cyiciro hazavamo abantu, kandi Akanama Nkemurampaka kazaba gafite ibyo gashingiraho twabahaye. Rimwe biba bishingiye ku buryo filime ikoze n’ukuntu yayobowe, amashusho, amajwi n’ibindi. Rero akanama kazicara gahitamo umwe.”
Tressor avuga ko kuva mu 2014 iri
serukiramuco ritangajwe bishimira intere rimaze kugeraho, harimo umubare wa
filime uryitabira, abashyitsi, abaterankunga bagenda barigana, ababafasha
gushyira mu ngiro ibitekerezo n’ibindi.
Ni ibintu ariko avuga ko bitikoze
umunsi umwe; kuko byasabye kubaka ikiraro hagati y’abatunganya cinema n’abazireba
bahana ibitekerezo kucyakorwa.
Umutaliyani Fabrizio Colombo utanga
ishusho y’uko iri serukiramuco rigomba kumera, we avuga ko ryafashije
Abanyarwanda gutinyuka bumva ko nabo bakora filime zihatana ku rwego Mpuzamahanga.
Ataga urugero rwa Joel Karekezi
wakoze filime ‘Mercy of the Jungle’, Mutiganda wa Nkunda ufite filime ‘Nameless’
n’abandi bagaragaza ubushake bwo kwagura cinema mu Rwanda.
Muri filime zizerekanwa harimo
‘Ethereality’ ya Gahigiri Kantarama iherutse kwegukana igihembo mu cyiciro cya
filime mpamo ngufi mu iserukiramuco rya Fespaco.
Hari kandi ‘Bambi’ ya Mutiganda wa
Nkunda ndetse na ‘Nameless’ ye yahize izindi mu cyiciro cy'Inyandiko nziza ya
filime ndende mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime, Fespaco.
Kanda hano urebe filime 76 zizerekanwa mu iserukiramuco Mashariki
Umuyobozi w’Iserukiramuco rya Sinema,
Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga, yavuze ko bishimira intera iri
serukiramuco rigezeho n’ubwo bafite urugendo rwo gukora
Umutaliyani Fabrizio Colombo utanga
ishusho y’uko iserukiramuco rya Mashariki rigomba gukorwa
Mahrez Keroui, umunyamakuru wibanda
kuri cinema wo muri Abdijan. Ni umwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka ka
Mashariki African Film Festival
Uhereye ibumoso: Umuvugizi wa Mashariki African Film Festival, Mazimpaka Kennedy, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga, Umutaliyani Fabrizio Colombo n’umunyamakuru Mahrez Keroui witabiriye amaserukiramuro akomeye arimo Fespaco, iryo muri Tunisia n’andi
Filime 76 zizerekanwa mu iserukiramuco Mashariki
Ku wa 5 Ukuboza 2021, kuri Canal Olympia, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yaharebeye filime yakozwe n'Abanya-Israel
Iserukiramuco Mashariki rigiye kuba ku nshuro ya karindwi
KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME IZAFUNGURA IRI SERUKIRAMUCO
">
TANGA IGITECYEREZO